RFL
Kigali

Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere, Bekenni avuga ko abayobozi ba Gicumbi FC nibataba abagabo azasubira i Gisenyi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/10/2018 9:37
0


Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kurangiza imikino ya kamarampaka iri ku mwanya wa mbere, ibintu yagezeho inganyije na Sorwathe FC ibitego 2-2.



Gicumbi FC yari yamanuwe n’amanota macye yakuye muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 ariko nyuma iza guhabwa amahirwe yo kuba bakina imikino yo gushaka amanota yatuma haboneka ikipe isimbura Intare FA yazamutse ikaza kwivana mu mwanya.

Gicumbi FC yabanje gutsinda Pepinieres FC ibitego 2-1 mbere yo kunganya na Sorwathe FC ibitego 2-2 kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukwakira 2018. Gicumbi FC kuri ubu ifite amanota ane (4) kuko batsinze umukino umwe banganya undi.

Bizimana Abdou bita Bekeni umutoza mukuru wa Gicumbi FC, nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yabwiye abanyamakuru ko mu gihe abayobozi ba Gicumbi FC batazahagarara nk’abagabo ngo bashake amafaranga atunga ikipe bizatuma afata inzira agasubira iwe mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi kuko ngo bizaba byanze.

“Ibyo naboneye aha byampaye amasomo aruta ayo nabonye mu buzima bwanjye bwose ahubwo ngiye gusaba komite ikore nk’abagabo, twicare hasi nk’abagabo turebe igipfa tugikosore kuko isomo ndaribonye, badakoze nk’abagabo nzasubira i Gisenyi, buri wese ahaguruke akore”. Bizimana Abdou

Bizimana Abdou bita Bekeni ahanura abakinnyi be bari mu kibuga

Bizimana Abdou bita Bekeni ahanura abakinnyi be bari mu kibuga 

Dore uko imikino yagenze:

Tariki 25 Nzeli 2018

-Sorwathe Fc 2-4 Pepiniere FC

Tariki 29 Nzeli 2018

-Pepiniere FC 1-2 Gicumbi FC

Tariki ya 1 Ukwakira 2018

-Gicumbi FC 2-2 Sorwathe Fc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND