RFL
Kigali

Niyitegeka Idrissa na Tibingana Charles basinye muri Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/10/2018 8:42
0


Niyitegeka Idrissa wari umukinnyi wo hagati muri FC Marines yamaze kuba umukinnyi wa Bugesera FC nyuma yo gusinyamo imyaka ibiri izatuma akina umwaka w’imikino 2018-2019 na 2019-2020.



Niyitegeka ukina hagati mu kibuga imbere gato y’abugarira (Holding Midfielder), yari amaze umwaka w’imikino 2017-2018 akinira ikipe ya FC Marines yari yagezemo avuye muri Kiyovu Sport yari amazemo imyaka ibiri y’imikino ya 2015-2016 na 2016-2017. Nyuma yo kurangizanya na FC Marines, Niyitegeka ubu ari mu bakinnyi ba Bugesera FC itozwa na Seninga Innocent n’ubundi wamutoje mu Isonga FA.

Niyitegeka Idrissa ubu ni umukinnyi wa Bugesera FC

Niyitegeka Idrissa ubu ni umukinnyi wa Bugesera FC mu myaka ibiri iri imbere 

Image result for Niyitegeka Idrissa

Niyitegeka yari amaze umwaka muri FC Marines 

Niyitegeka Idrissa mu muryango usohoka muri Kiyovu Sport

Niyitegeka Idrissa yabaye muri Kiyovu Sport 2015-2017

Uretse Niyitegeka Idrissa wasinye muri Bugesera FC, iyi kipe yarangije gahunda yo gusinyisha Tibingana Charles Mwesige amasezerano y’imyaka ibiri nawe azamugeza mu mpera za 2020.

Tibingana yabaga mu ikipe ya Uttaradit FC muri Tailand, kuri ubu nyuma yo kuvuga ko atifuza gusubira ku mugabane wa Aziya, yamaze kuba umukinnyi wa Bugesera FC.

Tibingana w’imyaka 23 y’amavuko, ikipe aherukamo mu Rwanda ni AS Kigali yavuyemo muri Mutarama 2017 akajya muri Tailand mu ikipe ya Kritslatan FC. Ikipe ya nyuma uyu musore ufite amavuko i Mbarara muri Uganda ni Uttaradit FC muri Tailand.

Tibingana Charles asnzwe akina aca hagati ku ruhande rw'iburyo

Tibingana Charles waherukaga mu Rwanda akinira AS Kigali ubu arabarizwa muri Bugesera FC

Tibingana yatangiye gukina umupira nyirizina ari mu ikipe ya Proline muri Uganda ahanazamukiye abakinnyi nka Buteera Andrew. Tibingana yahakinnye kuva mu 2011-2012 mbere yo kujya muri Victoria University (2012-2013) ahita agana muri APR FC (2013-2015). Uyu musore kandi yari mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy’isi cya 2011 cyabereye muri Mexique.

Tibingana Charles aheruka muri Uttaradit FC

Tibingana Charles afite amamuko muri Uganda ariko akaba yarakiniye Amavubi U-17 mu 2011






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND