RFL
Kigali

Mc Rwogera wamamaye mu kuyobora ubukwe hano mu Rwanda yerekeje muri Israel gukarishya ubwenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/10/2018 17:00
0


Mc Rwogera ni ko benshi bamuzi ariko ubusanzwe yitwa Dukuzimana Eulade. Uyu musore wamamaye kubera kuyobora ubukwe bwinshi hano mu Rwanda kuri ubu yamaze kwerekeza muri Israel gukarishya ubwenge. Mc Rwogera umaze imyaka isaga irindwi ayobora ubukwe bunyuranye avuga ko nava kwiga n'ubundi azagaruka mu kazi asanzwe akora.



Dukuzimana Eulade ari we Mc Rwogera yavuze ko azamara umwaka muri Israel igihugu cyateye imbere mu bijyanye n'ubuhinzi. Mc Rwogera yize muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Busogo aho yize Crop Production, gusa nyuma y'aho akoresha cyane impano afite yo kuyobora ubukwe.

Uyu musore wamamaye mu kuyobora ubukwe ni we wayoboye ubukwe bwa Rugwiro Herve myugariro wa APR FC, Umutare Gaby n'abandi benshi yagiye afasha. Aganira na Inyarwanda.com, MC Rwogera yabwiye umunyamakuru ko yerekeje muri Israel by'umwaka umwe gusa akazahava agaruka i Kigali aho azakomereza akazi asanzwe akora ko kuyobora ibirori by'ubukwe.

Twamubajije niba asanga mu gihe cy'umwaka atazaba yatakaje byinshi adutangariza ko mu by'ukuri yifuzaga gukomeza gufasha abakiriya be ariko ikibazo yahuye nacyo akaba ari uko agomba no kongera ubumenyi mu byo mu ishuri akaba ari yo mpamvu agiye kumara umwaka muri Israel yongera ubumenyi.

Rwogera

Mc Rwogera ni we wayoboye ubukwe bwa Umutare Gaby

Rwogera

Rwogera

Mc Rwogera cyangwa se Dukuzimana Eulade yerekeje muri Israel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND