RFL
Kigali

VIDEO: Aline Munezero (Milka) yigaramye Super Manager watangaje ko amashusho y'indirimbo ‘Sheilla’ yafatiwe muri Afrika y'Epfo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:2/10/2018 9:09
0


Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Milka, izina akoresha muri filime yitwa Gica, yadutangarije bimwe mu byo akunda mu buzima busanzwe ku bijyanye n’imyidagaduro, umupira, siporo, indirimbo n’ibindi birimo birimo indirimbo agaragaramo.



Ubusanzwe yitwa Aline Munezero, gusa yamamaye nka Milka muri sinema. Mu minsi ishize twabagejejeho byinshi ku buzima bwe bwite ndetse n’ibijyanye na filime. Kuri iyi nshuro, turavuga ku bijyanye n’ubuzima bwa Aline mu bijyanye n’imyidagaduro. Milka yatangarije INYARWANDA ko akunda The Mirror Hotel ari naho ikiganiro bagiranye cyabereye. Akunda kuhajya cyane ndetse ahamya ko ari heza aho amaze kugera, gusa Piscine yaho avuga ko ari nto anasaba ko yazongerwa.

Ku bijyanye n’imyidagaduro, Milka yatangaje amakipe afana ndetse akunda no kureba iyo yakinnye. Uyu mukobwa akunda gukora siporo. Akunda cyane kujya muri gym kuko hari uko ashaka ko umubiri we umera nko kugira umubiri wumutse no kutagira mu nda hanini uretse ko atajya abasha kwiyiriza nka bimwe bamwe mu bakobwa bakora biyicisha inzara ngo batabyibuha cyane.

Milka si nka ba bakobwa biyicisha inzara ngo batabyibuha

Uyu mukobwa yadutangarije ko nta muhanzi wihariye akunda, gusa ajya akorwa ku mutima n’indirimbo bitewe n’uko ikozwe. Ku bijyanye n’indirimbo ‘Sheilla’ ya Super Manager uyu mukobwa agaragara mu mashusho yayo, yadutangarije ko bwari ubwa mbere yumvise uwo muhanzi ndetse ngo yanamwishyuye amafaranga menshi rwose, ibindi byo ngo ntacyo yabivugaho kuko yishyuwe uko bikwiye.

Super Manager yigeze gutangariza INYARWANDA ko iyo ndirimbo yafatiwe muri Afurika y’Epfo ariko Milka we yatubwiye ko atigeze ajyanwa muri icyo gihugu kuko indirimbo yafatiwe mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali, i Nyarutarama muri Chilax Hotel. Kuba Milka agaragara muri iyi ndirimbo ‘Sheilla’ kuva itangiye kugeza irangiye, akaba ahamya ko atigeze ajyanwa muri Afrika y'Epfo, biragaragaza ko Super Manager ashobora kuba yarabeshye. Icyakora ku bijyanye n’amafaranga uyu mukobwa yishyuwe, yayagize ibanga, ibintu bifite aho bihuriye n’ibyo Super Manager yatangaje.

Milka yavuze ko indirimbo ya Super Manager arimo yafatiwe i Kigali nta handi yajyanywe

Kanda hano urebe ibyo Aline yatangaje kuri Super Manager






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND