RFL
Kigali

VIDEO: Wari uzi ko Aime Uwimana ari we watangije Hiphop-Gospel mu Rwanda? Icyo avuga ku barapa bifata ku gitsina

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/10/2018 17:03
1


Aime Uwimana umaze kwandika indirimbo zisaga ijana mu myaka 24 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje mu mwaka w'1995 yaririmbaga injyana zinyuranye zirimo na Hiphop. Ibi byahise bishimangira ko ari we watangije Hiphop-Gospel mu Rwanda.



Benshi bari bazi ko umusore w'umunyarwanda witwa Bright Patrick waririmbye; 'Imbohe', 'Umucunguzi', 'ID' n'izindi zinyuranye ari we watangije Hiphop-Gospel mu Rwanda, gusa kuri ubu hamenyekanye amakuru avuga ko Aime Uwimana yatangiriye umuziki mu njyana ya Hiphop, akaba yaratangiye kuririmba iyi njyana mu mwaka w'1995. N'ubwo yatangiye umuziki ari umuraperi, Aime Uwimana yaje kuva muri iyi njyana, gusa avuga ko ayikunda cyane ndetse ngo ajya anyuzamo akarapa n'ubwo atabikora kenshi.

REBA HANO AIME UWIMANA AVUGA UKO YATANGIYE UMUZIKI ARIRIMBA HIPHOP

Aime Uwimana uri mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni umukristo umaze imyaka 25 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100 ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio ndetse n'izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 100.

Aime Uwimana yakoze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa cyane harimo; Muririmbire Uwiteka, Ndi umwana mu rugo kwa Data, Ngwino mukiza twibanire, Mon refuge, Iminsi yose, Urwibutso, Inkovu z'urukundo, Naba mpumirije, Umurima w'amahoro, Nyibutsa, Une Lettre d'amour, Ninjiye ahera, Ku misozi yose (Sinzi ukuntu ibigenza), Urakwiriye gushimwa n'izindi nyinshi zirimo imizingo y'indirimbo zo mu gitabo agenda asubiramo. Kugeza uyu munsi Aime Uwimana amaze gukora imizingo (Albums) igera kuri zirindwi.

Aime Uwimana yahishuye ko yatangiye umuziki aririmba injyana ya Hiphop

Aime Uwimana avuga ko mu mwaka w'1995 ubwo yari akiri mushya mu muziki, yaririmbaga injyana zinyuranye zirimo na Hiphop. Mu ndirimbo yakoze za Hiphop harimo 'Mwami Yesu urazi ko ngukunda' na 'Fiesta'. Mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru, Aime Uwimana yagize ati: "Ni cyera cyane numvaga nshaka gusogongera kuri style zose, bamwe bazi Fiesta ariko hari n'iyasohotse mbere yayo yitwa Mwami Yesu urazi ko ngukunda, turapa muri worship team. Ni cyera cyane."

Image result for aime uwimana igitaramo ibyishimo

Aime Uwimana yaje gusobanukirwa injyana ye asa nk'uteye umugongo Hiphop

Aime Uwimana avuga ko iyo utaramenya injyana yawe uvanga injyana nyinshi, ngo ni ko nawe byamugendeye agitangira umuziki. Ngo yahaye producer we kugira ngo akore 'mastering' ya album ye, nuko amubwira ko akivanga injyana nyinshi. N'ubu Aime Uwimana avuga ko ajya anyumaza akarapa. Yagize ati: "Iyo turi gusubiramo indirimbo cyangwa turi mu rwenya hari igihe ndapa ariko ntabwo biza vuba kuri stage kandi si uko ari bibi ahubwo hari n'igihe byazaza wenda ariko ngera ahantu nkumva hari ahantu nisanga cyane (...)."

Yabajijwe niba azatungurana mu gitaramo cye akaririmba Hiphop, asubiza agira ati: "Kereka nanjye bintunguyeho gato (Yakubise igitwenge). Ku bijyanye n'icyo avuga ku njyana ya Hiphop muri iyi minsi, Aime Uwimana yavuze ko kuri we injyana zose nta kibazo ati: "Pawulo aravuga ngo muririmbe indirimbo zihumetswe, nta na hamwe batubwira injyana. Ugiye kuvuga injyana nibaza ko waba ugiye ku ruhande rwa Bibiliya. Bibiliya nta na hamwe itubwira injyana dukoresha. Abisirayeli bakoreshaga injyana zijyanye nabo, Dawidi yarabyinnye kugeza igihe imyenda imuvaho,.."

Icyo Aime Uwimana avuga ku baraperi barapa bifata ku gitsina

Abaraperi benshi usanga iyo barimo kurapa, bikora ku gitsina. Aime Uwimana asanga bidatangaje ku baraperi bakora umuziki usanzwe, icyakora yavuze ko ari amahano kubona umuraperi uhimbaza Imana na we atangiye kujya aririmba yifata ku gitsina. Ibi asanga atari umuco ukwiriye kuranga abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana. Yagize ati:

Wenda icyo ntekereza gusa, ukora Hiphop,..injyana yose umuntu akora ayikore nk'umukristo. Hari igihe usanga umuntu arimo kurapa ugasanga arakora kuri sex, sinzi ko mujya mubibona, hari igihe bibacika. Kubera ko wenda nk'abantu benshi bakora hiphop hano tumenyereye iyo ajya kuyiga bayigira kuri bariya bandi bazimenyereye bo hanze nka Amerika cyangwa handi,..ibyo bakora bo, warangara kubera ko ari bo ureba cyane, atari uko yabikoze abishaka kubera ko ari bo areba cyane yarangara agasanga arimo kurapa afata kuri sex (ku gitsinda), ugasanga nk'umukristo si byo byagakwiriye kuko hari message uriya aba atanga, natwe hari message dutanga.

Aime Uwimana avuga ko kuri we injyana zose ari kimwe. Yamaganiye kure amakuru avuga n'abatari bacye ko Rock na Hiphop byaturutse ikuzimu. Yagize ati: "Nta kibazo na kimwe ngira ku njyana iyo ari yo yose. Ubu ngubu ni hiphop igezweho, mu gihe gishize bavugaga rock, ngo rock zaturutse ikuzimu. Oy! Njyewe ntekereza ko indirimbo iyo ihumetswe n'Imana ikayiguha mu njyana runaka, injyana iyo ari yo yose wayikoresha, ni uko mbyizera. Kandi nizera ko ari ko na Bibiliya ibivuga. So nikanzamo ka Hiphop nagakora ntacyo byantwara. "

Aime Uwimana ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise 'Hari amashimwe'

Aime Uwimana agiye gukora igitaramo gikomeye yise 'Hari amashimwe Live Concert' kizaba tariki 14/10/2018 mu Ihema rya Virunga ribarizwa muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwi nka Camp Kigali guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Yabwiye Inyarwanda.com ko intego nyamukuru y'iki gitaramo ari ukuramya Imana kugamije kuzana abantu kuri Kristo no guha abantu umwanya uhagije wo kuramya Imana byimbitse bagasabana nayo hakabaho guhembuka kw'imitima. 

Muri iki gitaramo Aime Uwimana azaba ari kumwe na Simon Kabera na True Promises. Kwinjira muri iki gitaramo itike izaba ari amafaranga 5,000Frw ahasanzwe n'amafaranga 10,000Frw mu byicaro by'imbere ku bazagura amatike mbere. Abazazigurira ku muryango ku munsi w'igitaramo, hazabaho impinduka kuko itike izaba igura amafaranga 10,000Frw ahasanzwe na 15,000Frw mu byicaro by'imbere. Iki gitarami kizarangwamo indirimbo zitandukanye harimo izanditswe na Aime Uwimana zakunzwe cyane ndetse n'iz'abandi baramyi batandukanye. 

Image result for Simon Kabera amakuru inyarwanda

Simon Kabera azaririmba mu gitaramo cya Aime Uwimana

Image result for True Promises amakuru inyarwanda

True Promises nayo izaririmba muri iki gitaramo cya Aime Uwimana

REBA HANO AIME UWIMANA AVUGA UKO YATANGIYE UMUZIKI ARIRIMBA HIPHOP

Aime Uwimana

Igitaramo Aime Uwimana agiye gukora

REBA HANO AIME UWIMANA AVUGA UKO YATANGIYE UMUZIKI ARIRIMBA HIPHOP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Linda 5 years ago
    Nukuri Aime ndagukunda kdi bigaragara ko washinze imizi muri Kristo. Icyo dukeneye muri iki gihe nukwegera Uwiteka cyane kdi uri muri bamwe babidufashamo. Nta gihombo cyiba mu gukorera Imana.





Inyarwanda BACKGROUND