RFL
Kigali

U Budage: MK Isaco yaririmbye mu gitaramo yatumiwemo na Dadju wamurikaga alubumu yise ‘Gentleman 2.0’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2018 11:25
1


Murwanashyaka Isaac [MK Isaco] umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we mu gihugu cy'u Bufaransa mu mujyi wa Paris yaririmbye mu gitaramo gikomeye yatumiwemo n’umuhanzi Dadju yamurikiyemo alubum mu gihugu cy’u Budage.



Kuwa Gatanu w’icyumweru twasoje ni bwo MK Isaco yahagurutse mu Bufaransa yerekeza mu Budage. Mbere yo guhagaruka yabwiye INYARWANDA ko yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi ukomeye witwa Dadju usanzwe nawe uba mu Bufaransa wahisemo kumurikira alubumu mu Budage.

Icyo gihe yavuze ko iki gitaramo cyateguwe na Dadju kugira ngo amurike alubumu ye yise ‘Gentleman 2.0’, yamurikiye mu mujyi wa Frankfurt. Ngo uyu Dadju yanyuzwe n’umukunzi wa MK Isaco amutoranya mu bahanzi bagombaga kumufasha amurika alubumu ye. Yagize ati: “Dadju yakunze ibyo nkora ampitamo ko namuherekeza nkaririmba mu gitaramo cye.”

Dadju wamuritse albumu nshya yise 'Gentleman 2.0'

Iki gitaramo cyabaye ku wa 29 Nzeri mu mujyi wa Frankfurt. Dadju ni umwe mu bahanzi bakomeye bagezweho mu Bufaransa n’ahandi. MK Isaco avuga ko kuba yaratumiwe muri iki gitaramo yahigiye byinshi, avuga ko ari intambwe ikomeye yateye mu muziki we. Ati:

Kuba barantumiye muri iki gitaramo ni intambwe ikomeye cyane muri muzika yanjye. Aho ubona ‘umustar’ ukomeye cyane nka Dadju agutumira biguha icyizere gikomeye ko ibyo ukora bimeze neza, ko hari ababyishimira. Iyo ukoranye ni cyamamare ureba uko yitwara kuri ‘Stage’ kugira ngo ikindi gihe nawe uzabashe kumenya uko urushaho gushimisha abantu kurushaho. 

Yavuze ko iki ari cyo gitaramo cya mbere aririmbyemo cyirimo abantu benshi dore ko ngo bagera ku 1500. Yanavuze ko byari ubwa mbere aririmbiye mu Budage. MK Isaco avuga ko nyuma y’iki gitaramo yakoranye na Dadju afite n’ibindi agiye gukora mu minsi iri imbere, hari icyo azakora kuwa 12 Ukwakira 2018 afashijwe n’umuhanzi Hiro, azanakorana kandi na Serge Beynaud ufite inkomoko muri Code d’ivoire, kuwa 20 Ukwakira 2018.

AMAFOTO:

MK

MK Isaco [uri ibumoso] na Dadju wamuritse alubumu

Image may contain: 1 person, standing

Image may contain: 1 person, crowd and indoor

Umuhanzi Dadju ku rubyiniro

Image may contain: one or more people, crowd and indoor

Byari ibicika muri iki gitaramo

Image may contain: one or more people, people on stage, people standing and night

Image may contain: one or more people, people standing and night

Image may contain: 1 person, on stage and night






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • clau 5 years ago
    yewe burya abafaransa bacu baraciriritse hhahahah





Inyarwanda BACKGROUND