iTel
Kigali

Simon Kabera, Liliane Kabaganza na Dominic Ashimwe ni bamwe mu bazitabira Rabagirana Worship Festival 2018

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/09/2018 20:02
1

Abahanzi barimo Simon Kabera,Dominic Ashimwe, Liliane Kabaganza, Bosco Nshuti, Papi Claver n'amatsinda arimo Healing Worship Team, Injili Bora na Rehoboth Ministries bazitabira igitaramo cyiswe Rabagirana Worship Festival 2018.



Iki gitaramo kizabera i Kigali tariki ya 4 Ugushyingo 2018 kuri Kigali Serena Hotel kuva saa cyenda z’umugoroba. Rabagirana Worship Festival ni iserukiramuco ryateguwe na Christian Communication. Rizatangirwamo ubutumwa bwibutsa abanyempano ko bidahagije ko baba bafite impano gusa cyangwa bafite imirimo myinshi bakorera Imana, ahubwo ko bakwiye kongeraho imbuto z’Agakiza muri bo zikanagaragarira abakunda impano bafite.

Liliane Kabaganza

Liliane Kabaganza ategerejwe muri iki gitaramo

Insanganyamatsiko y’iri serukiramuco iri mu gitabo cy’ibyanditswe byera mu Abafilipi 4:17 hagira hati ”Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe”. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima ndetse n’ibyo batekereza ko bizava kuri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere.

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w’abaririmbyi. Yashimangiye kandi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka buri wese akwiye kuyitekerezaho kuko ibumbatiye umutima w’iki gitaramo. Iyi festival izajya iba buri mwaka  nkuko byemezwa n’Umuyobozi wayo Peace Nicodeme Nzahoyankuye ,unashimangira ko iy’uyu mwaka  ibyateguwemo bizahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo cyane cyane mu buryo bw’umwuka. Yagize ati:’

Uyu mwaka iki gitaramo turifuza ko abantu batekereza ku bijyanye no kuramya Imana mu mutima kandi bakazirikana ko impano zijyana no kwera imbuto z’agakiza nyakuri.Ntitwifuza gukora ibitaramo byo kwidagadura gusa ngo abantu batahe,ahubwo dukeneye ko abantu banatekereza ku muntu w’imbere.

Insanganyamatsiko z’ibi bitaramo zo zizajya zihinduka bitewe n’ubutumwa Imana izajya iha abaritegura uko umwaka utashye undi ukaza. Kuri ubu hamaze gutangazwa abahanzi n'abaririmbyi bazitabira igitaramo cyiswe Rabagirana Worship Festival 2018. Mu batangajwe harimo: Simon Kabera,Dominic Ashimwe, Liliane Kabaganza, Bosco Nshuti, Pappy Claver, Healing Worship Team, Injili Bora na Rehoboth Ministries. Kwinjira muri Rabagirana Worship Festival 2018 bizaba ari 3,000Frw mu myanya isanzwe na 5,000Frw muri VIP.

RabagiranaRabagirana

Rabagirana

Dominic Ashimwe ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo

Rabagirana






Umwanditsi


IBITECYEREZO

  • fina4 months ago
    Kwinjira nangahe? Cg. Nubuntu ?

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS