RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick yasohoye indirimbo ihuza ubuzima bwa none n'urugendo rw'Abisirayeli bava mu bucakara-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2018 10:53
0


Nkurunziza Patrick uzwi nka Pappy Patrick mu muziki, akaba umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Canada, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Turi mu rugendo' ihuza ubuzima abantu babayemo n'urugendo rw'Abisirayeli bava mu bucakara.



Pappy Patrick aba muri Canada ku mpamvu z’amasomo aho ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza akabifatanya n’umuziki. Amaze igihe akora kuri album ye nshya yise 'Inkuru nziza' ndetse magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya izaba iri kuri iyo album. Uyu musore avuga ko iyo aririmbiye Imana aba yumva asenze ubugira kabiri ndetse by'akarusho ngo aba atanze inkuru nziza y'Imana kuko hatabura ababyungukiramo bagakizwa bikabagirira umumaro bagahembuka.

UMVA HANO 'TURI MU RUGENDO' INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pappy Patrick yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'Turi mu rugendo' yayanditse bivuye mu ihishurirwa yagize ku rugendo rw'Abisirayeli bava mu bucakara. Yagize ati: "Indirimbo nyirizina yitwa 'Turi mu rugendo'. Nayikoze nsa nk'ugize ihishurirwa muri njye nyuma yo kwibuka urugendo rw'abisiraheri bava mu bucakara (ibyaha) bagaca mu nyanja itukura no mu butayu berekeza mu gihugu cy'isezerano (Kanani)."

Yakomeje avuga ko yishyize mu mwanya w'Abisirayeli, asanga bitari biboroheye. Ati: "Nishyira mu mwanya wabo numva ko bitaboroheye namba kuko usomye neza Bibiliya wasanga mu bakuru haragezeyo Yosuwa na Kalebu gusa abandi benshi bagiye bapfira mu nzira, yewe n'uwari umuyobozi wabo (Mose) ntiyagezeyo cyakora Uwiteka yapfuye kumwemerera kuzaharebesha amaso ariko ntiyahakoza ikirenge kandi nawe yarabyifuzaga ariko ntibyashoboka ku bwo kutumvira (icyaha)."

Pappy Patrick

Pappy Patrick avuga ko iyi nkuru yayigereranyije n'ubuzima abantu babayemo muri iyi minsi. Ati: "Iyi nkuru nayigereranije n'ubuzima bwa buri munsi tubayemo hano ku isi, usanga abantu bamwe babayeho nta cyerekezo, intumbero cyangwa se intego y'ubuzima buzakurikira nyuma y'ubu. Ese ko duhora twizihiza, twishimana n'abavandimwe n'inshuti iminsi y'amasabukuru yacu y'imyaka runaka tumaze tujya twibuka ariko tutazi iyo tusigaje? Iyo umuntu afite urugendo hari aho arutangirira (departure), aho anyura agenda (transit) ndetse n'iyo arusoreza ariho aba agiye byukuri (destination)."

Yunzemo ati: "Ntabwo wava i Kigali ngo ugere i Butare udaciye i Gitarama nk'uko utava i Gisenyi ngo ugere i Kigali udaciye mu Ruhengeri. Rero iyi si kuba twaravutse tukaba tuyiriho hari impamvu ndetse n'ikimenyinyi nta muntu warenza imyaka ijana akiyiri ahubwo dufite ahandi hantu tujya wabyanga wabyemera ni ko bizakugendekera. Iyo umuntu ari mu rugendo aba ari umushyitsi, umunyamahanga rero aritwararika kuko uba utari iwawe (mu rugo) i muhira."

Pappy Patrick yatanze inama ku bantu bari kwibagirwa ko ari abashyitsi ku isi

Abantu bari kwibagirwa cyane bagakora ibyaha byinshi bibabaza Imana kurushaho ntibatekereze ko umunsi umwe utari na kera cyaneeee bigiye kuzashiraho, Kuvuka, Ukiga, Ukabona akazi, Ukarya neza, Ukambara neza, Ukagura inzu n'imodoka, Ukarongora cyangwa Ukarongorwa, Ukuzukuruza n'ibindi byinshi ntavuze. Ni byiza, ariko se Amaherezo ni ayahe? Ese uzibukirwa ku ki? Ese hari impamba wizigamye izaguherekeza nuvanwa muri ubu buzima? Cyangwa bizaba birangiriye aho? Ni Harabaye aka wa mugani? Nanditse passage (agace gato kabanziriza inyikirizo: Chorus) y'iyi ndirimbo ngendeye ku ijambo ryanditse muri YESAYA 43:18. Naho inyikirizo nyirizina nahumekewemo n'ijambo ryamfashije muri YAKOBO 1:12, mpita mboneraho uko nandika Inyikirizo (Chorus) nyirizina.Pappy Patrick

Pappy Patrick yasoje ikiganiro twagiranye asaba abantu bose kuzirikana ko bari mu rugendo kandi ko amaherezo ruzarangira. Yagize ati: "TURI MU RUGENDO ariko maherezo ruzarangira ntituzi ni ryari nk'uko umushoferi atwara Bus ntamenye buri mugenzi igihe ari busohokere ni ko natwe buri umwe muri bagenzi banjye atazi igihe cye gutaha, igikuru ni uko tuzi ko turi kwegereza kugerayo kandi nabifuriza mwese ijuru tukazahurirayo nshuti zanjye. Mwibuke ko umuhate wacu atari uw'ubusa tuzabyambikirwa amakamba y'igiciro cyinshi, kuko siko bizahora ku bamwizeye bose, AMEN"

UMVA HANO 'TURI MU RUGENDO' INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND