RFL
Kigali

Mama Paccy yasohoye indirimbo y'urukundo 'Umuhoza' yahimbiye umugabo we baherutse kwambikana impeta-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/09/2018 10:53
1


Bambuzimpamvu Anastasie (Mama Paccy) wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Amashimwe, ‘Ibya Yesu’, ‘Turi Abanyamugisha’ na ‘Iratabara’ n'izindi, yashyize hanze indirimbo nshya y'urukundo yise 'Umuhoza' yahimbiye umugabo we waherutse kwambikana impeta.



11/08/2018 ni bwo Mama Paccy yambikanye impeta y'urudashira na Hitayezu Emmanuel. Mu bukwe bwabo, Mama Paccy yaririmbiye umukunzi we indirimbo yuje imitoma. Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze kugera hanze aho yasohokanye n'amashusho yayo yafatiwe mu bukwe bw'aba bombi. Muri iyi ndirimbo 'Umuhoza', Mama Paccy abwira umukunzi we ko ari umuhoza we w'ibihe byose, bityo bakaba bazibanira akaramata. Aririmba agira ati:

Uri umuhoza w'ibihe byose, tuzibanira akaramata. Ku munsi wa mbere tumenyana, wambwiye ijambo ryiza riranyura. Uranyikundira ndabibona, umutima wanjye urakomera. Guhera uwo munsi tumenyana, biba itangiriro ry'umunezero. Nzajya nkuba hafi, nzajya nkwitaho, kuko wankunze. Byari bingoye kumenya neza aho umukunzi wanjye atuye. Umwami Imana aramuyobora, amungezaho turamenyana. Turakundana, mbyereka Imana nsanga ari wowe ubandutira. None uyu munsi birasohoye, tubyeretse inshuti ndetse n'imiryango. 

MAMA Paccy

Mu bukwe bwbo, Mama Paccy yariye umunyenga ku mugongo w'umukunzi we

Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel bambikanye impeta y'urudashira nyuma y'imyaka ine bamaze bakundana ndetse n'imyaka 10 bamaze baziranye. Mama Paccy yabwiye Inyarwanda ko mbere yo gukora ubukwe bafashe umwaka wose babaza Imana niba ibemerera kubana. Mama Paccy yakoze ubu bukwe nyuma yo gutandukana n'umugabo we wa mbere babyaranye abana bane.

Ubukwe bwa Mama Paccy wahoze acuruza agataro ndetse akotsa n'ibigori muri Kigali, bwahuruje imbaraga ndetse burangwa n'udushya twinshi turimo; gutahwa n'ibyamamare nka Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Thacien Titus Clarisse Uwineza, Mama Kenzo n'abandi. By'akarusho benshi muri aba b'ibyamamare bari bambariye abageni. KANDA HANO UREBE UDUSHYA TWARANZE UBU BUKWE

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUHOZA' YA MAMA PACCY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwa nishimwe sifa3 years ago
    Gusenga kwawe nubuhamya bwawe byaranyigishije nange nzanamba kumana





Inyarwanda BACKGROUND