RFL
Kigali

Waje ukubutse muri Nigeria yageze i Kigali yitabiriye Kigali Jazz Junction azahuriramo na Muyango-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2018 23:31
1


Waje ufite inkomoko muri Nigeria ku mugabane w’Afurika yageze i Kigali mu Rwanda mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 25 Nzeri yitabiriye igitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction azahuriramo n’umunyarwanda Muyango.



Aituaje Aina Vivian Ebele Iruobe [Waje] yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa tatu z’ijoro yakiranwa urugwiro. Waje ni umunyamuziki ukomeye, agiye guhurira mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction n’umunyarwanda Muyango Jean Marie waharaniye iterambere ry’umuziki gakondo agashyirwa ku gasongero k'abawukora.

Waje yabonye izuba kuya 01 Nzeli 1980, yujuje imyaka 38 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Akure mu ntara Ondo muri Nigeria. Umuryango we waje kwimukira mu mujyi wa Benin mu ntara ya Edo. Ni we mukobwa wenyine wavutse mu muryango akomokamo, ababyeyi be batandukanye akiri muto. Waje afite umwana umwe witwa Emerald Iruobe. Afite alubum yise “W.A.J.E”. Ni umwanditsi w’indirimbo ukora injya nka:  Pop, R&B, Hip hop Soul, soul, Blues ndetse na Rock.

Niba warigeze kumva ijwi ryiza ry’umukobwa wumvikana mu ndirimbo ya P Square [yasenyutse] “Do me” yasendereje ibyishimo bya benshi; yanumvikanye kandi mu ndirimbo “Coco Baby” yahuriyemo n’umunyamuziki Diamond Platinumz yibukwa na benshi, yahuriye na Patoranking mu ndirimbo bise “Left For Good”, anafitanye indirimbo na Tiwa Savage bise “Onye”, yanakoranye kandi indirimbo na Yemi Alade bise “Am Available” n’izindi nyinshi zakomeje izina rye.

Uyu mukobwa si izina rishya mu muziki w’Afurika, si mushya mu matwi y’abihebeye umuziki nk’umuti. Yagiye yegukana amashimwe atabarika, yagizwe umwe mu bagize akana nkemurampaka mu irushanwa Voice Nigeria, afatwa nk’umwe mu bafite ijwi ryiza muri Afurika.

Kigali Jazz Junction kandi yazirikanye abahanzi nyarwanda aho yatumiye Muyango ushyirwa ku ruhembe rw’imbere mu bakora injyana ya Gakodo. Yitwa Muyango Jean Marie, akaba umutoza mukuru w’itorero ry’igihugu “Urukerereza”, afite indirimbo nyinshi zicuranzwe mu bicurangisho bya gakondo nk’intanga n’ibindi…

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 28 Nzeli 2018 kibere muri Kigali Serena Hotel mu mujyi wa Kigali. Kizatangira saa mbili z’umugoroba (8PM), kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf) mu myanya isanzwe, ubashije kugura tike mbere ni ibihumbi bitanu (5000 Rwf), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf, ku meza y'abantu batandatu) ubashije kuyigura mbere, ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Rwf).

AMAFOTO:

waje yageze i kigali

yagarageja akanyamuneza

Waje yagarageje akanyamuneza ageze i Kigali

tagekmu gitaramo afiye

Ategerejwe mu gitaramo agiye guhuriramo na Muyango

kigali jazz ju

amaoto

AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • the rampage5 years ago
    Ese koko babuze na V8 nziza bakodesha kugirango byibuze mumuhe agaciro. Iriya modoka inafite plake ya cyera rwose. Cyangwa V8 bayigenera aba star bari kuri hit gusa?





Inyarwanda BACKGROUND