RFL
Kigali

Abashinze Instagram basezeye muri Facebook yari yaraguze iyi application ikunzwe na benshi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/09/2018 16:49
0


Mu mwaka wa 2012 nibwo Facebook yaguze Instagram kuri miliyari y’amadolari ya Amerika. Kevin Systrom na Mike Krieger bashinze Instagram bakomeje kuyikoramo ariko kuri ubu basezeye kuri Facebook.



Kevin Systrom wari umuyobozi mukuru wa Instagram yavuze ko we na mugenzi we bafatanyije gushinga Instagram basezeye kuri Facebook bashaka kujya kubyaza umusaruro ubwenge bwabo bakareba ko bazarema ikindi kintu. Gusa andi makuru avuga ko aba bombi bari bamaze iminsi batabanye neza na Facebook yari yaraguze igitekerezo cyabo cya Instagram.

Kevin Systrom w’imyaka 34 na Mike Krieger wa 32 bashinze Instagram muri 2010 iza kugurwa na Facebook muri 2012 ariko bakomeza kuba ari bo bayiyobora nk’agashami ka Facebook. Kugeza ubu Instagram ikoreshwa n’abantu bageze kuri miliyari ku isi hose. Aba bagabo basezeye Facebook nta nteguza, dore ko basezeye kuri uyu wa mbere tariki 24/09/2018.

Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg avuga ko kompanyi ye yungukiye byinshi ku kazi aba bagabo bakoze ndetse ngo mu myaka 6 bamaranye yabigiyeho byinshi. Zuckerberg kandi ngo afite amatsiko yo kureba ikindi aba bagabo bashobora gushyira hanze kizongera ubuzima mu ikoranabuhanga.

Bivugwa ko umwuka mubi hagati ya Facebook n’aba bagabo bashinze Instagram watangiye ubwo muri 2014 Facebook yaguraga Whatsapp kuri miliyari 19, aba bagabo bagatangira gutekereza ko baba baragurishije Instagram ku giciro gito. Ngo banagerageje kongera kuyisubirana ngo ibe iyabo bwite ariko ntibyashoboka.

Kevin na Mike bahuriye muri Stanford University, bagira igitekerezo cyo gushing Instagram muri 2010, muri 2012 nibwo Facebook yayibaguriye kuri miliyari y’amadolari. Icyo gihe Instagram yari ifite abantu miliyoni 30 gusa ku buryo ayo mafaranga wumvaga atari macye, nyamara uko Instagram yakomeje kuzamuka cyane, aba bagabo batekereje ko byari 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND