RFL
Kigali

Umuryango w'uwahoze ari umushoferi wa Bobi Wine washyize wemera inkunga ya Perezida Museveni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2018 10:53
0


Umuryango wa Nyakwigendera Yasi Kawuma, wahoze ari umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] wishwe mu kwezi gushize, washyize wemera miliyoni 20 z’amashilingi ya Uganda nk’inkunga ya Perezida Museveni wa Uganda.



Mu minsi ishize uyu muryango wari wavuze ko udashaka amafaranga ahubwo ko ukeneye ubutabera nk’uko Daily Monitor yari yabitangaje. Ugbliz yandikirwa muri Uganda ejo kuwa 24 Nzeri, yatangaje ko uyu muryango wakiriye aya mafaranga nk’inkunga bagenewe na Perezida Museveni.

Ngo n’ubwo bakiriye aya mafaranga, bavuze ko ari amafaranga y’amaraso bahawe kugira ngo badakomeza kuvuga ku rupfu rw’uyu mushoferi. Umuririmbyi Catherine Kusasira aherekejwe n’itangazamakuru ahitwa Guest House Makindye niwe washyikirije aya mafaranga umuryango w’uwahoze ari umushoferi wa Bobi Wine.

Yasin Kawuma wari umushoferi wa depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yiciwe mu modoka ya sebuja mu kwezi gushize ,nyuma y’imvururu zakurikiye amatora y’uwagombaga gusimbura umudepite wari wapfuye mu gace ka Arua mu murwa mukuru Kampala.

AMAFOTO:

Yasin Kawuma's Family accepts Catherine Kusasira money

Yasin Kawuma's Family accepts Catherine Kusasira money

Catherine yashyikirije aya mafaranga umuryango wa Yasin mu muhango witabiriwe n'itangazamakuru

Yasin Kawuma's Family accepts Catherine Kusasira money

Yasin Kawuma's Family accepts Catherine Kusasira money






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND