RFL
Kigali

Ishimwe rya Ziiro The Hero wazengutse imirenge 416 y’u Rwanda akoresheje moto mu gihe cy’iminsi 122

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2018 10:24
0


Gashayija Patrick wamamaye nka Ziiro the Hero yasoje urugendo rwo kuzenguruka Imirenge yose y’u Rwanda uko ari 416 yifashishije moto, akoresha iminsi 122. Ni urugendo avuga ko yungukiyemo amasomo menshi amutegurira gushinga televiziyo ivuga ku bukerarugendo



Ziiro The Hero afite imyaka 29. Yavukiye mu karere ka Gakenke atuye ku Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ni umusore wakoze ibyo benshi batari bamenyereye aho yihaye intego yo kuzenguruka imirenge yose y’u Rwanda 416 akoresheje moto.

Kuwa 02 Gicurasi 2018 ni bwo yatangiye urugendo rwo kuzenguruka Imirenge y’u Rwanda uko ari 416. Ni mu rugendo yise ‘Peace Trip Adaventures 2018. Muri uru rugendo yasuye ibyiza Nyaburanga n’ibirango by’amateka abumbatiwe n’Imirenge yakandagijemo amapine ya moto. Umunsi ijoro n’amanywa yahigiraga kwesa umuhigo yihaye.

Mu kiganiro na INYARWANDA Ziiro The Hero yavuze ko mu rugendo yazengurutsemo Imirenge 416 yungukiyemo byinshi harimo kumenya ahari ibyiza nyaburaga n’ibindi byinshi byakurura ba mukerarugendo kugira ngo umunsi azaba yafunguye Televiziyo [Avuga ko azayita ‘Rwanda Adventures’] yerekana ubukerarugendo bw’u Rwanda bizamufashe kuhageza abasuye u Rwanda mu buryo bumworoheye.

Uru rugendo yazengurutsemo Imirenge y’u Rwanda yose, ngo  yarukoze agamije kwibutsa abana b’abakobwa kwirinda inda zizateganyijwe by’umwihariko abataruzuza imyaka y’ubukure;  gukangurira urubyiruko gukoresha impano zarwo mu kwiteza imbere bahereye kuri duke bafite.

 ziiro

Ziiro The Hiro avuga ko afite ishimwe ku Mana yamubashishije kuzenguruka imirenge 416

Uru rugendo yarusoje kuwa 18 Nzeri 2018 akoresheje iminsi 122. Yishimira ko yarushoje amahoro, agashimira inzego z’umutekano, ubuyobozi, itangazamakuru n’abandi bamubaye hafi kuva atangiye uru rugendo. Yanashimye by’umwihariko abanyarwanda muri rusange bagiye bamutera akanyabugubabo ko gukomeza kwesa umuhigo yihaye. Yagize ati:

N’abanyarwanda muri rusange bagiye bantera akanyabugabo bambwira ko bishimiye umunyarwanda nka njye wagize igitekerezo abantu bakwigiraho isomo ryo kwiyemeza no kwitinyuka ugakora cyane kugera ugeze ku nzozi zawe.

Ariko kandi ngo ntabyera ngo de! Yavuze ko yagiye ahura n’ingorane zirimo imvura yatumaga kenshi asubika urugendo, ikibazo cy’ubushobozi bucye nacyo ngo cyakunze ku mugonga bitewe n’uko kugeza ubu atarabona umuterankunga umufasha.

Umwaka utaha wa 2019 arateganya gukora urundi rugendo yise ‘Cruising The Heart Of Africa’ ariko akazaba ari kumwe n’undi umufasha. Muri 2020 mu rwego rwo kwishimira icyerekezo cy’u Rwanda, arateganya kuzenguruka ibihugu byose bya Afurika.

yashimye

Yashimye abanyarwanda bagiye bamugaragariza urugwiro mu gihe cy'iminsi 122 amaze azenguruka imirenge 416

buri murenge

Buri Murenge bateragaho 'kashe' ku rupapuro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND