Abaganga bazobereye ku ndwara zo mu rwungano rw’ubuhumekero bemeza ko uru rwungano rukoreshwa n’ubwonko ku kigero cyo hejuru ku buryo iyo ubwonko bugize ikibazo ku dutsi dukorana twarwo. Uru rwungano rwangirika ku kigero cyo hejuru mu buryo butandukanye.
Abaganga b’urwungano rw’ubuhumekero bemeza ko igiteye impungenge ari uko kwangirika k’udutsi tw’ubwonko buhuza imikorere yo guhumurirwa no kunukirwa twangirika byoroshye cyane.
Ni mpamvu ki zagutera kutanukirwa cyangwa kudahumurirwa
Abahanga baganiriye na BBC bo mu gihugu cya Kenya bashyira ku rutonde impamvu nyinshi ariko izikunze kugaragara ku barwayi ni 4 z’ingenzi :
1.Gukora impanuka ututsi tw’ubwonko bukorana n’urwungano rw’amaraso tukangirika
2.Kubyimba mu mazuru cyangwa kurwaramo uduheri
3.Indwara z’ubuhumekero cyane cyane izikururwa n’ihindagurika ry’ikirere nk’ibicurane.
4. Ingwara zo mu busaza cyangwa izindi ndwara zituma ubwonko budakora neza
Ni ryari ukwiye kujya kwa muganga ?
Dr Musa Kipingor, umuganga uzobereye mu kuvura amatwi, amazuru n'umuhogo yabwiye BBC ko mu gihe wibonyeho cyangwa ukabona ibi bimenyetso ku muvandimwe, inshuti cyangwa umuturanyi wakwihutira kumubwira akajya kwa muganga kuko ari intangiriro y’uburwayi bwo kwangirika k’udutsi tw’ubwonko dukorana n’imitsi igena guhumurirwa cyanga kunukirwa.
1.Kuba utagishobora guhumurirwa cyangwa kunukirwa bya hato na hato (bitaraba burundu)
2.Guhorana umunaniro n’iyo waba ubyutse
3.Kudashobora guhagarara igihe kinini
4. Kubabara ureba, kuvuga cyangwa kumira ikintu.
TANGA IGITECYEREZO