RFL
Kigali

Wari uzi ko kutanukirwa cyangwa kudahumurirwa ari indwara y’ubwonko ?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:25/09/2018 10:21
10


Abaganga bazobereye ku ndwara zo mu rwungano rw’ubuhumekero bemeza ko uru rwungano rukoreshwa n’ubwonko ku kigero cyo hejuru ku buryo iyo ubwonko bugize ikibazo ku dutsi dukorana twarwo. Uru rwungano rwangirika ku kigero cyo hejuru mu buryo butandukanye.



Abaganga b’urwungano rw’ubuhumekero bemeza ko igiteye impungenge ari uko kwangirika k’udutsi tw’ubwonko buhuza imikorere yo guhumurirwa no kunukirwa twangirika byoroshye cyane.

Ni mpamvu ki zagutera kutanukirwa cyangwa kudahumurirwa

Abahanga baganiriye na BBC bo mu gihugu cya Kenya bashyira ku rutonde impamvu nyinshi ariko izikunze kugaragara ku barwayi ni 4 z’ingenzi :

1.Gukora impanuka ututsi tw’ubwonko bukorana n’urwungano rw’amaraso tukangirika

2.Kubyimba mu mazuru cyangwa kurwaramo uduheri

3.Indwara z’ubuhumekero cyane cyane izikururwa n’ihindagurika ry’ikirere nk’ibicurane.

4. Ingwara zo mu busaza cyangwa izindi ndwara zituma ubwonko budakora neza

Ni ryari ukwiye kujya kwa muganga ?

Dr Musa Kipingor, umuganga uzobereye mu kuvura amatwi, amazuru n'umuhogo yabwiye BBC ko mu gihe wibonyeho cyangwa ukabona ibi bimenyetso ku muvandimwe, inshuti cyangwa umuturanyi wakwihutira kumubwira akajya kwa muganga kuko ari intangiriro y’uburwayi bwo kwangirika k’udutsi tw’ubwonko dukorana n’imitsi igena guhumurirwa cyanga kunukirwa.

1.Kuba utagishobora guhumurirwa cyangwa kunukirwa bya hato na hato (bitaraba burundu)

2.Guhorana umunaniro n’iyo waba ubyutse

3.Kudashobora guhagarara igihe kinini

4. Kubabara ureba, kuvuga cyangwa kumira ikintu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manirakiza ashura3 years ago
    Njy icyo nashakaga kubaza nuko narwae grip bisanzwe nkaba maze ibyumweru bitatu ntanukirwa cg ngo mpumurigwe ubwo mwamfasha gute ko bimbangamie murakoze
  • Braiton 3 years ago
    Najye iki kibazo nakigize sindi guhumurirwa cg ngo nukirwe byaba biterwa niki?
  • Nzayisenga jean damascene3 years ago
    Ubufasha kuriyindwara yokuta nukirwa cg guhunurirwa
  • Vumiliya Rachel3 years ago
    Mwiriwe neza nanjye nagize nanjye simpumurirwa sinukirwa maze amezi 3 natangiye narwaye ibicurane bikize nguma gutyo
  • uwera floriene2 years ago
    nanjye mfite ikibazo narwaye grippe irakira ako maranye icyumwuru kimwe ntahumurirwa sinzi nimba haricyo mwamfasha murakoze
  • Niyigena 2 years ago
    Ndumva iyi rwara itoroshye! Maze iminsi rwaye Covid-19 ariko mu bimenyetso numva bimbangamiye harimo iki cyo kudahumurirwa cyangwa kunukirwa!!! Numvaga ari ingaruka za Covid-19 ariko nimba bijemo ubundi burwayi kandi bufitanye isano n'ubwonko ndumva birushaho kuba bibi. Hari undi byabayeho yatubwira....ese bigeraho bikigarura cyangwa tugane muganga.
  • Aline2 years ago
    Njyewe ubuzima bwanjye bwose sinzi guhumurirwa cg kunukirwa
  • Tuyisenge Olivier10 months ago
    Mwaramutse ngize amahirwe ndababonye Doctor njyewe nagize icyo kibaza igihe kinini simpumurirwa ntanubwo nukirwa kd mbimaranye imyaka myinshi mumfashije mwaba mukoze ese iyo ubwonko bwangiritse kubuvuza bwakira?
  • Eline mukanshimyumikiza6 months ago
    Mwiriwewe neza nge hashize amezi atatu ndaye gripper nayirwaye ibyumweru bibiri none kugezubu simumurirwa sinanukirwa amezi 3 arashize bimeze gutyo none mwangira iyihe nama yicyo nakora kuko nanagerageje no kwiyuka ariko byanga gukira Murakoze
  • Jean Claude niyonkuru2 months ago
    Jye kuvanamenya ubwenge sinigeze mpumurirwa cq ngo nukirwe none najye mwamfa ubu ngize 22 years ?





Inyarwanda BACKGROUND