iTel
Kigali

Umuhanzi Stromae yibarutse imfura ye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/09/2018 13:56
1

Paul Van Haver uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae mu mpera z’icyumweru gishize yibarutse imfura ye y’umuhungu. N'ubwo ataherukaga mu itangazamakuru, Stromae yongeye kugaruka mu maso n’amatwi y’abakunzi b’imyidagaduro mu mpera z’iki cyumweru gishize.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki cyumweru taliki 23 Nzeli Stromae n’umugore we Coralie Barbier bibarutse imfura y’umuhungu. Nta makuru menshi yatangajwe n’umuryango wa Stromae icyakora ikizwi ni uko umuhungu wa Stromae (izina rye ritaratangazwa) yavukanye ibiro 4,1.

Photo News

Bivugwa ko umugore wa Stromae, Coralie Barbier wari usanzwe yambika umugabo we mbere yo gushakana nawe yabyariye mu gihugu cy’u Bubiligi aho basanzwe batuye. Stromae na Coralie Barbier bashakanye mu mwaka wa 2015 mu ibanga rikomeye.

Source:Le parisien






Umwanditsi

Yvonne Murekatete

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • kuva4 months ago
    Amusubize yo nta mahwa!!!!!!!!! bwana munyamakuru rero ntibavuga "impfura" bavuga "imfura"

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS