RFL
Kigali

DJ Marnaud yasobanuye iby'impeta yambitse umukobwa bivugwa ko bakundana -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2018 13:20
0


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 23 Nzeri 2018 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Dj Marnaud ndetse n'inkumi izwi nka Delice la Rwandaise ku mbuga nkoranyambaga. Mu busanzwe uyu mukobwa akaba yitwa Umutoniwase Delice. Aya mafoto anagaragaza ko uyu mu Dj yambitse impeta iyi nkumi yateje urujijo mu babakurikira.



Amafoto anyuranye yagaragazaga amagambo y'urukundo aba bombi babwiranaga ndetse birangira Dj Marnaud agaragaje ko yambitse impeta Umutoniwase Delice agira ati "She said Yes" aya magambo yafashwe n'ababakurikira ko baba bakundana n'ubwo nta gihamya n'imwe yari ihari uretse aya mafoto. Inyarwanda.com twifuje kuvugisha uyu mu Dj uri mu baharawe muri iyi minsi maze tumubaza niba koko yambitse impeta iyi nkumi.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Dj Marnaud yabwiye umunyamakuru ko mu by'ukuri atigeze amwambika impeta, avuga ko bakinaga bisanzwe atari impeta yambitse iyi nkumi, twamubajije niba byibuza basanzwe bakundana DJ Marnaud atangaza ko badakundana ahubwo ari inshuti bisanzwe gusa bakunda kugira imikino inyuranye.

Ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yabazwaga n'abamukurikira icyo yavuga ku mubano we na Marnaud agatangaza ko nta kinini yabivugaho, aha yabajijwe niba bakundana Delice atangaza ko atari bubivugeho nk'uko yari yatsembye bwa mbere. Dj Marnaud ni umwe mu basore bagezweho muri iyi minsi mu bavangavanga imiziki akaba n'umwe mu bazacuranga mu gitaramo The Ben agiye gukorera muri Kenya.

Uyu musore wacurangiye abahanzi banyuranye bakomeye hano mu Rwanda nta na rimwe aratangaza umukunzi we. Ibi biri mu byatije umurindi inkuru y'uko yaba yambitse impeta Umutoniwase Delice n'ubwo we yabihaniye Inyarwanda.com akavuga ko yikiniraga.

Dj Marnaud

Delice ubwo yashyiraga ifoto ya DJ Marnaud ku mbuga nkoranyambaga

Dj Marnaud

Dj Marnaud

Uyu mukobwa yahise atangira guhatwa ibibazo hibazwa niba yaba akundana na Marnaud gusa ababera ibamba

Dj Marnaud

Dj Marnaud

Dj Marnaud

Dj Marnaud yashyize hanze aya mafoto aca amarenga yuko yaba akundana n'iyi nkumi

Dj Marnaud

DJ Marnaud ati" Yavuze Yego" anerekana impeta yaba yamwambitse n'ubwo we akomeje guhamya ko bikiniraga bisanzwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND