RFL
Kigali

The Ben agiye gutaramira muri Kenya mbere y'uko yerekeza mu Bubiligi aho afite igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2018 10:33
1


Mu minsi ishize ni bwo The Ben yageze ku mugabane wa Afurika aho yari aje muri gahunda zo kwamamaza Belaire baherutse gusinyana amasezerano. Kuri ubu uyu muhanzi w'umunyarwanda wari umaze iminsi muri Kenya gusa kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Nigeria agiye gukorera igitaramo i Nairobi mbere y'uko yerekeza mu Bubiligi.



The Ben wageze muri Afurika mu minsi ishize yahie yerekeza muri Kenya aho yagombaga kuvugana n'abahagarariye Belaire. Nyuma y'ibiganiro akomeje kuzenguruka Afurika cyane ko ubwo twavuganaga yari ari muri Nigeria adutangariza ko agiye kwitabira igitaramo cya 'Rwanda Beauty Night' ubusanzwe kibera muri B Club ya Ndengeye ari naho igitaramo The Ben azitabira kizabera.

The ben

The Ben agiye gutaramira muri Kenya

Iki gitaramo The Ben agiye kwitabira kizabera muri Kenya tariki 29 Nzeli 2018 mbere gato ko uyu musore yerekeza mu Bubiligi aho afite ikindi gitaramo gikomeye azakorerayo tariki 5 Ukwakira 2018 kikazabera mu mujyi wa Bruxelles. Uyu muhanzi uheruka mu Bubiligi mu myaka ibiri ishize aho yataramiye mu mwaka wa 2016 kuri ubu agiye gusubirayo. Yatangarije Inyarwanda.com ko abakunzi ba muzika ye bagomba kwitega ibyiza byinshi azabakorera cyane ko atari aherutse kubataramira.

The Ben uri ku mugabane wa Afurika yabajijwe na Inyarwanda.com niba adateganya kunyura mu Rwanda mbere y'uko asubira mu Bubiligi aho azava asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, adutangariza ko mu by'ukuri afite gahunda nyinshi ariko atatangaza cyane. Yavuze ko n'ubwo yaza mu Rwanda yaza aje muri gahunda ze bwite zidafite aho zihuriye na muzika bityo abwira umunyamakuru ko ibyo yavugaho cyane ari ibijyanye na muzika kurusha ubuzima bwe bwite.

The ben

The Ben aritegura kujya gutaramira mu Bubiligi

The Ben ni umuhanzi muri iyi minsi ukunzwe kubera ibihangano bye bikunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda. Akunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye aherutse gukora zirimo; Thank You yakoranye na Tom Close, Binkolera yakoranye na Sheebah Karungi, Habibi ye wenyine, Kami yakoranye na Kid Gaju n'izindi nyinshi zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Courage The Ben. Imana iguherekeze. Gusa njye ndifuza indirimbo yawe nshya uri wenyine.





Inyarwanda BACKGROUND