RFL
Kigali

BABANYE BATE! Twageze kwa Bruce Melodie i Kanombe tuganira n’abaturanyi be batubwira uko bamufata-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2018 8:22
4


Itahiwacu Bruce[Bruce Melodie] wegukanye PGGSS8, ni umwe mu bahanzi Nyarwanda batuye i Kanombe mu karere ka Kicukiro. Atuye ku Gasaraba munsi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, abaturanyi be hari uko bamuzi n’uko bamufata.



Twageze aho Bruce Melodie atuye, tuganira n’abaturanyi  be badutangariza uko babanye.Bamwe mu baturanyi b’umuhanzi Bruce Melodie bavuga ko bamufata nk’umuturanyi wo kwitabaza mu gihe runaka. Hari n’abandi ariko bafata uruhande bakavuga ko atari umuturanyi, ngo ni umusitari batakishyikiraho mu buryo bworoshye, ngo abacaho mu mudoka ntibazi ibye.

Image result for Bruce Melody amakuru PGGSS

Bruce Melodie ni we wegukanye PGGSS8

Ku gasusuruko! Umunyamakuru wa INYARWANDA yahagurukiye La Bonne Address mu mujyi wa Kigali, afata umuhanda wo mu Kanoga, Rwandex, Sonatube, Remera feri ya nyuma yafatiwe ku Gasaraba ahatuye umuhanzi Bruce Melodie. Ku Gasaraba ni agasenteri kihagazeho karimo ibikorwa remezo bitandukanye byunganira imigenderanire n’ubuhahirane bw’abahatuye.

Umuhanda ugana kwa Bruce Melodie ni igitaka, urimo ibinogo

Icyapa cya Taxi uhagararaho uba witegeye neza inzira igana kwa Bruce Melodie. Ni mu ikoni ry’umuhanda uva mu Kajagari ka Kanombe ukomeza ku kibuga cy’indege ukagera mu mujyi wa Kigali n’ibindi bice by’uyu mujyi. Bruce Melodie aturanye n’abaturage bakora imirimo itandukanye y’ubucuruzi n’indi ibinjiriza amaramuko mu mufuko. Umuhanda ugana iwe ni igitaka, urimo ibinogo n’akavumbi karenga inkweto. Uvuye kuri kaburimbo ugana iwe harimo nka metero ijana zirenga.

Muri metero nka 30 utaragera iwe, ubona ko hatuwe mu buryo bw’umudugudu w’icyerekezo, hari inyubako nyinshi zikizamurwa umunsi ku wundi. Harimo amazu meza, yubatse mu buryo butandukanye ndetse zimwe mu ngo zirimo imbwa ziba zirekereje ku marembo. Mu masaha ya Saa sita haba hatuje wagira ngo nta bantu bahatuye dore ko ibipangu biba bifunze, ukagenda ubisikana na bantu bake  bavanye abana ku ishuri abandi bajya guhaha.

mu rugo kwa Bruce Melodie

Mu rugo kwa Bruce Melodie aho abana n'umuryango we

Wegera aho Bruce Melodie atuye, hari amaduka acuruza ibiribwa bitandukanye. Hepfo y’urugo rwe hari indi ‘Boutique’ icuruza byinshi kugeza ku makara, abacururizamo bavuga ko Bruce Melodie atari umukiriya wabo w’imena. Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA bamwe mu baturanyi ba Bruce Melodie bavuze ko batamufata nk’umuturanyi ngo ni umusitari. Hari n’abandi bavuga ko ari umuturanyi bashingiye ku kuba ari ‘umwana uvuka iwabo i Kanombe’.

Hari abanze gutangaza amazina yabo ngo bitazabagiraho ingaruka

Benshi twaganiriye ntibemeye gutangazwa amazina yabo, ku mpamvu bavuga ko ari ‘Impamvu Bwite’. Abemeye kutuganiriza bafatwa amajwi n’amashusho ni bake, hari abemeye kuganirizwa bafatwa amajwi gusa, abandi bemera kuvuga bafatwa amashusho. Frank umucuruzi wa mitiyu (M2U) muri aka gasenteri yavuze ko afata Bruce Melodie nk’umuntu ukomeye, avuga ko ariwe muririmbyi u Rwanda rufite ubu.

Kuri we amufata nk’umusitari ariko nanone w’umuturanyi. Yagize ati “Ni umuturanyi kandi nanone w’umusitari. Mufata nk’umuntu ukomeye. Bruce Melodie ni umuntu wa mbere. Niwe muririmbyi wa mbere tugira mu Rwanda.” Kuri we,   The Ben ari we uri ku mwanya wa mbere , Bruce Melodie akaza ku mwanya wa kabiri.

Yavuze ko Bruce Melodie ari umuntu ashobora kwishyikiraho kuko amuteza imbere iyo aje kubitsa amafaranga. Ati “Ajya aza na hano kubitsa akayabo k’amafaranga…Nk’ibihumbi magana abiri (200,000Frw).” Akurikije uko amubona, ngo ntabwo yashyira Bruce Melodie mu bantu yakwitabaza mu bambere aramutse agize ikibazo, ikirenze kuri ibyo ngo amubarira mu mubare w’abasitari.

Hari abafata Bruce Melodie nk’umwana wabo,..ngo ni we ugwa mu ntege The Ben

Dj Emma umucuruzi w’ibihangano Nyarwanda, ibyo mu muhanga ndetse na filime avuga ko asanzwe azi Bruce Melodie. Yavuze ko iyo Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo abamenyesha. Ati “Arampamagara cyangwa se akohereza nka mesaji(message) avuga ati ‘Hari akaririmbo kageze hanze gashyashya.” Yavuze ko Bruce Melodie bamufata nk’umwana wabo kurusha uko bamufata nk’umusitari, ngo ni amahirwe adasanzwe bafite kuko bafite umusitari ubavukamo.

Mubyo yumvana inshuti ze n’ibiganiro agira na bagenzi be, yumva ko Bruce Melodie ari umuntu usabana kandi byoroshye kugeraho. Abasore twahuye babaye nk’abatera urwenya, bavuga ko Bruce Melodie nta muntu utamuzi.  Ngo agendera mu modoka iri mu bwoko bwa BMW. Bavuka ko abitse akayabo k’amafaranga bashingiye kuyo yegukanye muri Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani. Bati “Bruce Melodie ibigwi bye nta muntu utabizi. Iwabo akaba ari aha hepfo, agendera muri BMW, akaba abitse akayabo k’amafaranga.Yagiye muri Coke Studio, yahaye abanyakenya barumirwa…”

Uwo twahaye izina rya Kalinijabo yavuze ko Bruce Melodie ari umusitari ngo ntabwo amufata nk’umuturanyi. Ati “Bruce Melodie ni umusitari ntabwo mufata nk’umuturanyi yego nyine aba muri karitsiye..Mwumva gutyo cyangwa nkamubona ahise nanjye mpita, nta birenze.”

Abajijwe niba abona Bruce Melodie nk’umuntu ashobora kwishyikiraho, yabihakanye ati "Oya nanone reka reka. Biterwa n’uko mubanye nyine…Burya abantu bagira imico itandukanye umuntu muhorana ubasha kumumenya siko bimeze. Naho umuntu mudahorana ntumumenya wamubwirwa n’iki? Ntabwo uba uzi imico n’imyitwarire ye.”

Twabajije abaturanyi ba Bruce Melodie niba bajya bamubona mu muganda

Kubijyanye n’uko ashobora kwitabaza Bruce Melodie mu kibazo runaka, yasubije ko hari igihe umuntu ageramo n’uwo atatekerezaga akamushyira imbere mubo akwiye kugana, ati “Hari ibihe umuntu ageramo n’uwo atabashakaga kwiyumva akagerageza kumwiyumvamo kugira ngo arebe ko hari icyakorwa. Aho ngaho nshobora kubikora bigeze aho ariko ntabwo ari umuntu wahita unza mu bwoko vuba vuba.”Yakubise igitwenge abajijwe niba ajya abona Bruce Melodie mu muganda, ati “Reka reka [araseka yimarayo]…Ibyo ntabwo bishoboka ndakurahiye…”

Utaye umuhanda wa kaburimo ukinjira mu gahanda k’igitaka werekeza aho Bruce Melodie atuye hari akaduka gafite ibirango bya sosiyete ya MTN. Umusore ucururizamo yatubwiye ko ajya abona Bruce Melodie azamutse ari mu mudoka, ngo ntazi neza inzira igana aho uyu muhanzi atuye, ngo ntashidikanya ko ari umuturanyi we kuko amubona kenshi anyuze muri uwo muhanda.

Ati “Hano hepfo niho mbona ataha ntabwo nzi iyo ugeze muri utwo duhanda two hepfo ahantu anyura. Ariko amanuka hariya.Mubona rimwe na rimwe.” Abajijwe niba Bruce Melodie yaba ari mu bakiriya be, yazunguje umutwe. Avuga ko kenshi iyo Bruce Melodie azamutse muri uwo muhanda aba ari kumwe n’umugore we mu ivatiri (Voiture). Ibijyanye n’uko amufata nk’umuturanyi cyangwa se umusitari, ngo yabimenya ari uko uyu muhanzi ari umukiriya we.

Bamwe mubo twaganiriye batuye muri uyu mudugudu ntibazi aho Bruce Melodie atuye. Gusa bahuriza ku kuba bamubona kenshi mu mudoka azamuka cyangwa se amanuka. Ati “Njya mbona amanutse hariya.Agenda mu mudoka nyinshi ntiwapfa kumenya ubwoko bwazo.” Muri metero nk’icumi hepfo y’aho Bruce Melodie atuye, hari akaduka gacururizamo umukobwa. Yatubwiye ko Bruce Melodie atari mu bakiriya be, kuturangira aho atuye byabanje kumugora atwereka amazu atandukanye nyuma y’aho yaje kutwereka inzu yegeranye n’aho Bruce Melodie koko atuye.

Bruce Melody ngo ahora yimuka

Umusore wari uje guhaha ibyo kurya, yavuze ko atahazi neza ngo uyu muhanzi ahora yimuka. Mu rwenya rwinshi ati “Bruce Melodie se ko ahora yimuka wasanga n’ejo yarimutse…N’izina ry’Imana ndavugisha ukuri.Hari umuntu ujya umenya ibintu by’abahanzi koko reka muhamagare numve aho atuye.”

Umusore utifuje ko amazina ye atangazwa, uturanye na Bruce Melodie urugo ku rundi avuga ko uyu muhanzi aho atuye ubu agiye kuhamara imyaka irenga ibiri. Yavuze ko ubwo Bruce Melodie yegukanaga igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani, baraye mu kabari, atebya ati “Bikaze twaraye mu kabari, ku cyuma ubundi amafaranga ntiyashiraga.”

Akomeza avuga ko afata Bruce Melodie nk’umuturanyi n’ubwo atajya amusura mu rugo. Ati “Nyine iyo uri umusitari uba uri umusitari.Nyine hari igihe aza ukamubona atambutse ari kumwe n’umwana we.Umwana we yatangiye ishuri ariko sinzi aho yiga.” Yavuze ko agize ikibazo Bruce Melodie ari mu bantu yakwitabaza.

Bruce Melodie twasuye ni umunyabigwi afite ibihembo n’amashimwe yagiye yegukana mu bihembo bitandukanye. Muri iyi minsi ijwi rye riri kumvikana mu ndirimbo “Ntakibazo” ikunzwe n’umubare utari muke, “Ikinyarwanda” yahuriyemo n’umuraperi Riderman, “Ikotomoni” yakoranye na Ama G The Black na Uncle Austin n’izindi nyinshi zituma ashyirwa mu bahanzi bubashywe mu Rwanda.

AMAFOTO:

 atuye munsi

Uyu muhanzi atuye munsi y'ikibuga cy'indege,...iyo ugiye iwe uta umuhanda wa kaburimbo ugafata uw'igitaka

winjira mu muhanda w'

Iyo ukandagije ikirenge mu muhanda w'igitaka ugana kwa Bruce Melodie usanganirwa n'akavumbi..

ukomeza imbere

Ukomeza imbere nka metero 20 ugasanganirwa n'ikoni ry'ibumoso....Imbere n'aho hari inzira ebyiri, ukata iburyo ugakomeza imbere

ni umudugudu utuwe n'abifite

Ni umudugudu utuwe n'abifite...Iyo nzu ubona iri ku gahanda kagana kwa Bruce Melodie

ku cyaoaa

cyapa cya sst

Ku cyapa [KK 114 ST] ni umuhanga umanuka ugana kwa Melodie, urenga ingo nk'umunani kugira ngo uhagere

atuye hagati

Iyo ukomeje kumanuka nka metero 18, ukatira ibumoso, Bruce Melodie atuye hagati y'ingo ebyiri. Ako ni agahanda kageraho

aho bruce

Inzu Bruce Melodie abanamo n'umuryango we

REBA HANO MU RUGO KWA BRUCE MELODIE

AMAFOTO: CYIZA EMMANUEL-INYARWANDA.COM

VIDEO: NIYONKURU ERIC-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David 5 years ago
    This article was very interesting!!! Y’all should give us more articles like this one
  • Didy5 years ago
    Mugira itiku ngo n,umuhanda w,itaka!uramaze nonese Bruce ashinzwe gushyira kaburimbo mu muhanda.
  • 5 years ago
    ahubwo Ni wowe ugira itiku kuba baturangira aho melodi atuye ninzira zigerayo nitiku???!!!
  • 5 years ago
    very cheap!





Inyarwanda BACKGROUND