RFL
Kigali

Umutoma wa Young Grace ku musore uherutse kumurutisha izindi nkumi akamwambika impeta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2018 12:31
5


Abayizera Grace wihaye akabyiniriro Young Grace yashimye by’ikirenga umusore witwa Uwishimwe Pacique uherutse kumwabika impeta y’urukundo. Grace yavuze ko iyi sabukuru y’amavuko aherutse kwizihiza itandukanye n’izindi zose yizihije mu buzima bwe.



Mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeli 2018 ni bwo Young Grace yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 24 amaze abonye izuba. Uretse impano n’amagambo meza uyu muraperikazi yabwiwe, byanasenderejwe n’impeta y’urukundo yambitswe n’umusore bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Mu butumwa Young Grace yanditse kuri Instagram, yashimye buri wese witabiriye ibirori by’isabukuru ye n’abamwifurije kugira isabukuru nziza. Yashimiye kandi n’abamuhaye impano zitandukanye.  Yateruye agira ati:

Mbikuye ku mutima ndashaka gushimira buri wese wafashe umwanya we akanyifuriza isabukuru nziza y’amavuko, urukundo rwanyu ruvuze buri kimwe kuri njye. Nsinshobora kwibagirwa gushimira abo bose bahagaritse gahunda zabo bakitabira ibirori by’isabukuru yanjye. Ikirenze kuri ibyo nshimira ni abaje bitwaje impano baneguriye.

Young Grace

Young Grace yavuze ko ibi birori by'isabukuru y'amavuko bisize urwibutso rudasaza mu mutima we

Yavuze ko atakwibagirwa gushimira umukunzi we, Pacifique, wamurutishije izindi nkumi akamutoranya mu bandi. Yavuze ko uko ibirori by’isabukuru y’amavuko ye byagenze bitandukanye n’indi minsi yose yizihirijeho isabukuru y’amavuko.

Yagize ati “Reka kandi mvuge ngo ‘warakoze cyane’ Pacifique ku bwo gutuma umunsi wanjye w’amavuko utandukana n’indi yose nizihije mu buzima bwanjye.” Ngo ni umuhamya mwiza w’uko ibihe ari kunyuramo n’uyu mukunzi we bitandukanye n’ubuzima yabagamo. Ati” Ubu natanga ubuhamya bw’uko kuva nahura nawe ubuzima bwanjye bwarushijeho kuba bwiza.”

Young Grace uherutse mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani, yakoze indirimbo zitandukanye nka “Ataha he”, “Whisky ya Papa”, “O G”, “Bingo” n’izindi nyinshi.

Young Grace

Young Grace n'umukunzi we Uwishimwe Pacifique

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE MU BIRORI YOUNG GRACE YAMBIKIWEMO IMPETA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwishimwe darlene5 years ago
    WOW congratulations guys we are proud of you #couplegoals
  • muhire5 years ago
    uyu mu type akurikiye agafaranga tu
  • rugwira danny5 years ago
    YOUNG GRACE DISI YABAYE AGAKUMI COURAGE CYAMAMARE CYANJYE IMIGISHA IKUBEHO WOWE NUMUKUNZI WAWE
  • dada5 years ago
    Yewe nurukundo rwimpumyi cgwa nifaranga?
  • Charles5 years ago
    Yung Grace courage muvandi, ni byiza kugira inshuti ariko bikaba iby'agaciro iyo ari inshuti nziza. Niba umwe muri mwe ADAKURIKIRANYE CASH ni byiza,gusa inshuti n'ababyeyi babasengere kuko ubucuti butarimo Imana ntacyo buvuze,ni ukubakisha IKIBONOBONO.





Inyarwanda BACKGROUND