RFL
Kigali

Asaph Worship Band igiye gutangira urugendo rwamamaza ubutumwa bwiza mu gihugu hose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2018 11:03
1


Asaph Worship Band ikorera umurimo w'Imana muri Zion Temple Celebration Center ya Nyarutarama nyuma yo gusohora album yayo ya Kabiri yitwa "Paid In Full" mu kwezi kwa Kamena 2018, ubu igiye kuzenguruka igihugu mu rugendo rwamamaza ubutumwa bwiza.



Ni urugendo rw'ivugabutumwa bazakora biciye mu ndirimbo ziri kuri iyi album yabo nshya. Uru rugendo bazarukorera mu gihugu hose aho bazajya muri buri Ntara bakazasoreza i Kigali mu gitaramo gikomeye. Iki gikorwa cyo kuzenguruka intara z'igihugu bamamaza ubutumwa bwiza ni ubwa kabiri kibaye, aho umwaka ushize ari ko Asaph Worship Band yabigenje imurika album yayo ya mbere.

REBA HANO 'HOLY SPIRIT' YA ASAPH WORSHIP BAND

Asaph Worship Band izajya mu ntara zose uko ari 4 z'igihugu, nyuma y'aho igire igitaramo cyo kuramya no guhimbaza cyo gusoza iyi gahunda; "Glorious Worship Concert" kizabera i Kigali ku ya 2/12/2018 muri Kigali Marriott Hotel aho kwinjira bizaba ari 5000rwf gusa ku bantu bose.

Asaph Worship Band

Igitaramo bazakorera i Kigali mu gusoza urugendo ruzenguruka igihugu

Nk'uko Adeline umuvugizi w'iyi Band yabitangarije Inyarwanda.com, uru rugendo rwo kuzenguruka igihugu bazarutangira kuri iki Cyumweru tariki 23/09/2018. Adeline yagize ati: "Uru rugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu gihugu ruzatangira kuri iki cyumweru muri Zion Temple Celebration Center Kabuga guhera i Saa kumi z'umugoroba. Murararitswe mwese."

Asaph Worship Band

Asaph Worship Band bagiye guhera i Kabuga mu rugendo rwamamaza Yesu mu gihugu hose

 

Twabibutsa ko Asaph Worship Band igizwe n'abaririmbyi batatu (Adeline, Serge na Chloé) ndetse n'abacuranzi babo. Umushumba wabo; Pastor John Bosco Kanyangoga ni we mwanditsi w'indirimbo zabo.  Album nshya y'aba baririmbyi yitwa "Paid in Full" ikaba igizwe n'indirimbo 10 ari zo: Walls are falling down, Dance of freedom, Paid in Full, I will not fear, Nothing will stop me, Shimwa Yesu, Rule and Reign, My coming King, Send me Lord na Unstoppable Praise. 

UMVA HANO 'PAID IN FULL' YA ASAPH WORSHIP BAND

REBA HANO 'HOLY SPIRIT' YA ASAPH WORSHIP BAND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Migambi5 years ago
    Iyi nkuru iranyuze, bizanshimisha cyane kubabona i Huye muri Zion, uwambwira igihe bazahazira





Inyarwanda BACKGROUND