RFL
Kigali

Rubavu: Shafty Ntwali yashyize hanze indirimbo nshya 'Ifirimbi' yasohokanye n'amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/09/2018 13:18
0


Shafty Ntwali yashyize ku mugaragaro amajwi n'amashusho by'indirimbo ye nshya yise Ifirimbi yiganjemo ubutumwa bukangurira abantu kwihana no kwicisha bugufi.



Wumvise amagambo atangira iyi ndirimbo ndetse n'uburyo icuranze hari ubwo wahita utekereza ko uyu muhanzi yakopeye kuri 'Akwaba' ya Mr Eaz na cyane ko hari aho aririmba ijambo 'akwaba' igitangira. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n'uyu musore yavuze ko nta hantu yakopeye gusa ngo umuhanzi ashobora kwigira ku bandi.

Ntabwo nakopeye Akwaba oya rwose cyakora umuhanzi ashobora kwigira ku bandi kandi bibaho cyane kandi namwe murabizi ubwo rero njye ntabwo nakubeshya, iyi ndirimbo narayitondeye cyane kuko ifite umwihariko kuri njye n'abafana banjye.

Mu gihe hari 'abana babakobwa bataha ijoro bagiye kubyina mu tubyiniro umuhanzi Shafty yabigarutseho agira ababyeyi inama yo kwita ku bana babo babaha ibyo bakeneye mu buryo bwo kubafasha gukomeza kubumvira no gukura neza nk'abana b'Abanyarwanda.

Shafty Ntwali asohoye iyi ndirimbo iziye rimwe n'amashusho yayo mu buryo bwo gufasha abakunzi be gukomeza kunogerwa n'ubutumwa buba mu ndirimbo ze nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Uretse iyi ndirimbo kandi uyu muhanzi yadutangarije vuha amashusho y'indirimbo yakoranye na Khalifan bise Rwana araba arangiye agere ku bakunzi b'umuziki nyarwanda. Abajijwe impamvu ari gukora cyane yagize ati:

Gukora cyane ubundi ni byo bikenewe rwose kuko nawe urabizi umuziki w'iyi minsi usaba gukora cyane ndetse no kwiyemeza bimwe na bimwe njye rero nka Shafy mfite impumbero ari nazo ziri kubintera. Ndashaka kuzahatanira bimwe mu bikombe bikomeye hano mu Rwanda ndetse no guhagararira akarere ka Rubavu mu njyana ya Hip Hop kandi nzi ko namaze kubigeraho ubwo rero ndumva nta kindi nakubwira, abakunzi banjye bumve ko mparanira kubashimisha cyane.

REBA HANO INDIRIMBO IFIRIMBI YA SHAFTY NTWALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND