Nsengiyumva Moustapha ukina mu mbavu z’ikibuga kuri ubu yamaze kuba umukinnyi wa APR FC nyuma yo gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona 2017-2018.
Nsengiyumva Moustapha watandukanye na Police FC nyuma yo kunaniranwa na Albert Mphande wamubwiye ko hari byinshi asabwa kugeraho kugira ngo abe umukinnyi wa Police FC, kuri ubu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC kuri ubu iri mu Karere ka Huye aho iri kwitegurira amarushanwa atandukanye y’imbere mu gihugu na Total CAF Champions League.
Moustapha Nsengiyumva yari yageze muri Police FC mbere y’intangiriro z’umwaka w’imikino 2017-2018 asinya imyaka ibiri (2) muri Police FC n'ubwo batandukanye itarangiye. Uyu musore yaciye muri FC Marines agera muri Rayon Sports mbere yo kugera muri Police FC.
Nsengiyumva Moustapha ku mupira ubwo Police FC yakiraga AS Kigali ku Kicukiro
Nsengiyumva w’imyaka 22 aje asanga abakinnyi bashya barimo Nizeyimana Mirafa nawe wavuye muri Police FC, Ntwali Evode wavuye muri AS Kigali, Ntwari Fiacre na Mugunga Yves bazamutse bavuye mu Intare FA.
TANGA IGITECYEREZO