RFL
Kigali

Nsengiyumva Moustapha wabaga muri Police FC yasinye muri APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/09/2018 9:21
1


Nsengiyumva Moustapha ukina mu mbavu z’ikibuga kuri ubu yamaze kuba umukinnyi wa APR FC nyuma yo gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona 2017-2018.



Nsengiyumva Moustapha watandukanye na Police FC nyuma yo kunaniranwa na Albert Mphande wamubwiye ko hari byinshi asabwa kugeraho kugira ngo abe umukinnyi wa Police FC, kuri ubu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC kuri ubu iri mu Karere ka Huye aho iri kwitegurira amarushanwa atandukanye y’imbere mu gihugu na Total CAF Champions League.

Moustapha Nsengiyumva yari yageze muri Police FC mbere y’intangiriro z’umwaka w’imikino 2017-2018 asinya imyaka ibiri (2) muri Police FC n'ubwo batandukanye itarangiye. Uyu musore yaciye muri FC Marines agera muri Rayon Sports mbere yo kugera muri Police FC.

Image result for nsengiyumva moustapha inyarwanda

Nsengiyumva Moustapha ku mupira ubwo Police FC yakiraga AS Kigali ku Kicukiro 

Nsengiyumva w’imyaka 22 aje asanga abakinnyi bashya barimo Nizeyimana Mirafa nawe wavuye muri Police FC, Ntwali Evode wavuye muri AS Kigali, Ntwari Fiacre na Mugunga Yves bazamutse bavuye mu Intare FA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TWIZEYIMANA ATHANASE5 years ago
    MUHADJILI HAKIZIMANA AZAKINA UMUKINO WA AGACYIRO





Inyarwanda BACKGROUND