RFL
Kigali

Justin Bieber ukubye inshuro zirenga 40 mu mafaranga umukunzi we, yanze ibyo kuvangura umutungo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/09/2018 8:01
0


Justin Bieber aherutse kwambika impeta umukobwa w’umunyamideli witwa Hailey Baldwin amusaba kuzamubera umugore. Kuri ubu benshi bumiwe nyuma yo kumenya ko uyu musore w’imyaka 24 adashaka gusinyana amasezerano agamije kutavanga umutungo n’uyu Hailey w'imyaka 21 uzaba umugore we.



Justin Bieber ni umwe mu baririmbyi babigiriyemo amahirwe, kuri ubu abarirwa kuri miliyoni 265, ni mu gihe umukunzi we ukora ibijyanye n’imideli atunze amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 na 10 gusa. Benshi mu byamamare batunze amafaranga menshi bakunze kubanza gusinyana amasezerano n’abakunzi babo mbere yo kubana (prenuptial agreement) kugira ngo hato nibatandukana hatazagira uhomba mu buryo bukabije. Aya masezerano aba akubiyemo uburyo umutungo ushobora kugabanwa igihe habayeho gutandukana, ibi nibyo Justin Bieber adakozwa.

Image result for Hailey Baldwin engagement ring

Justin Bieber aherutse kwambika Hailey Baldwin impeta amusaba kuzamubera umugore

Uyu musore ukunze kugaragaza cyane ko yizera Imana ndetse agendera ku bukristu, anizera ko we n’umukunzi we bazabana akaramata, iyi ikba ariyo mpamvu yamuteye kutajya guteganya uburyo bwo kuzagabana amafaranga igihe batandukana. Justin Bieber yizera ko abantu baba bagomba kubana igihe cyose ndetse ngo gutandukana si amahitamo habe na gato.

Image result for Justin Bieber and Hailey Baldwin

Justin Bieber yabaye inshuti na Hailey kuva cyera, si ubwa mbere bakundanye, mbere barakundanaga bagatandukana, agasubira kuri Selena Gomez bakundanye bikamnyekana cyane

Ibi ariko byateye benshi mu bakurikirana inyungu za Justin Bieber ubwoba, kimwe n’umuryango we n’inshuti ze za hafi. Mu gihe yabana na Hailey Baldwin bakavanga umutungo, no mu gihe cyo gutandukana byaba ngombwa ko bagabana bakaringaniza. Benshi bari gutekereza ko urukundo ari rwo rwamuhumye amaso, dore ko imibare igaragaza ko muri Amerika 70% by’abantu bubaka ingo birangira batandukanye.

Umuryango wa Justin Bieber wemera ko we na Hailey Baldwin baberanye ariko ko kudashaka guteganya uburyo bwo kurinda umutungo we igihe baba badashobokanye ari ubujiji butewe n’amarangamutima byazamukururira kwicuza igihe yaba atandukanye na Hailey Baldwin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND