RFL
Kigali

Munyakazi Yussuf Rule wabaga muri FC Musanze yasinye muri Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/09/2018 15:14
0


Munyakazi Yussuf Rule wakinaga hagati mu ikipe ya Musanze FC yayivuyemo agana muri Mukura Victory Sport asinyamo umwaka umwe azayimaramo akina hagati mu kibuga.



Munyakazi Yussuf Rule umwe mu bakinnyi bafashaga Musanze FC yarekuwe bitewe nuko iyi Musanze FC imaze kugira umubare munini w’abakina hagati baheruka kwiyongeraho Gikamba Ismael wavuye muri Etincelles FC.

Image result for Munyakazi Yussuf Rule INyarwanda

Munyakazi Yussuf (hasi) ubwo yabuzaga inzira Mico Justin akiba muri Police FC

Munyakazi yageze muri Mukura Victory Sport ahuriramo n’abakinnyi nka  Munezero Dieudonne na Ndizeye Innocent bavuye mu ikipe y’Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe.

Image result for Munyakazi Yussuf Rule INyarwanda

Munyakazi Yussuf Rule yabaga ari hagati mu kibuga afasha MUsanze FC

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND