Munyakazi Yussuf Rule wakinaga hagati mu ikipe ya Musanze FC yayivuyemo agana muri Mukura Victory Sport asinyamo umwaka umwe azayimaramo akina hagati mu kibuga.
Munyakazi Yussuf Rule umwe mu bakinnyi bafashaga Musanze FC yarekuwe bitewe nuko iyi Musanze FC imaze kugira umubare munini w’abakina hagati baheruka kwiyongeraho Gikamba Ismael wavuye muri Etincelles FC.
Munyakazi Yussuf (hasi) ubwo yabuzaga inzira Mico Justin akiba muri Police FC
Munyakazi yageze muri Mukura Victory Sport ahuriramo n’abakinnyi nka Munezero Dieudonne na Ndizeye Innocent bavuye mu ikipe y’Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe.
Munyakazi Yussuf Rule yabaga ari hagati mu kibuga afasha MUsanze FC
TANGA IGITECYEREZO