RFL
Kigali

Mu itangwa ry’ibihembo bya Emmy Awards umwe mu batemera Imana yavuye ku izima yiyemeza kuyishimira kubera igihembo yahawe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/09/2018 19:51
0


Kuva mu mwaka w’1949 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika hatangwa ibihembo mpuzamahanga bitandukanye birimo Emmy Awards tugiye kugarukaho kuri iyi nshuro ishyigikira ibiganiro bigaragara mu buryo bw’amashusho.



Emmy Awards ni igikorwa cyo gutanga ibihembo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigereranywa na Academy Award (Ihembwa rya Film), Tony Award (Ihembwa ry’amakinamico) na Grammy Award (Ihembwa ku muziki). Emmy Award yo itanga bihembo ku biganiro n’ibindi birimo amashusho by’indashyikirwa binyura kuri Television.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama 1949 kuwa 25, ahitwa Athletic Club muri Hollywood ka gace kabamo ibyamamare bitandukanye muri Amerika habereye ku nshuro ya mbere itwangwa ry’ibihembo bya Emmy Award. Bivuze ko Emmy Awards imaze imyaka hafi 70 ibayeho kuko ni igikorwa ngarukamwaka.

Claire Foy umwe mu batsindiye ibihembo bya Emmy

Mu itangwa ry’ibi bihembo kimwe mu byatunguye benshi muri uyu mwaka ni uko abakinnyi ba filimi bo mu Bwongereza batsindiye ibihembo bitatsindiwe n’abo muri Hollywood iwabo w’igihembo ndetse n’iwabo w’abakinnyi bakomakomeye. Ikindi cyatangaje benshi ni umwe mu bakinnyi ba filime wamaze kwegukana igihembo agahita atangaza ko atizera Imana ariko iryo joro ari buyishimire niba koko ibaho. Ikindi cyatunguye benshi ni uko hari umusore wahise yambike impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore.

Bamwe mu bakinnyi b’abongereza batsindiye Emmy Award ni Claire Foy watsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza aho yakinnye ari Umwamikazi Elizabeti II muri The Crown, Thandie Newton watsindiye kuba ari umukinnyi wafashije abandi muri Westworld na Charlie Brooke watsindiye kuba umwanditsi mwiza.

Charlie Brooke nawe yatsindiye Emmy Awards

Akimara kwakira igihembo cye nk’uko tubikesha BBC, Thandie Newton yagize ati “Sinjya nanizera Imana burya, ariko uwo mugore (avuga Imana) ngiye kumushimira iri joro.” Ibi yabivugiye imbere y’imbaga y’abantu ubwo yari amaze kwakira igihembo cye.

Thandie Newton yiyemeje gushimira Imana nyuma yo kubona igihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND