RFL
Kigali

Rayon Sports yafashe urugendo rugana muri Nigeria-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/09/2018 12:29
1


Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda igana i Lagos muri Nigeria , igihugu igiye guhuriramo na Enyimba SC mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kane cy’irushanwa rya Total CAF Confederation Cup 2018.



Byari biteganyijwe ko Rayon Sports igera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe saa moya z’igitondo (07h00’) bahagera saa mbili n’iminta 15 (08h15’) mu gihe indege yagombaga guhaguruka saa tatu z’igitondo (09h00’).

Robertinho Goncalves de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 18 azakoresha ku mukino ariko anongeraho Eric Rutanga Alba utazakina ariko ushobora kuba ari aho hafi agira ibyo yungura bagenzi be anarusha ubunararibonye bwo kuba yarakinnye imikino mpuzamahanga myinshi.

Imodoka itwara abakinnyi ba Rayon Sports igera i Kanombe

Imodoka itwara abakinnyi ba Rayon Sports igera i Kanombe 

Ndayisenga Kassim (Ibumoso) na Niyonzima Olivier Sefu (Iburyo)

Ndayisenga Kassim (Ibumoso) na Niyonzima Olivier Sefu (Iburyo)

Abakinnyi 19 ba Rayon Sports bari mu itsinda ry’abantu 40 bagiye muri Nigeria ku nyungu za Rayon Sports barimo; Bashunga Abouba (GK, 30), Eric Rutanga Alba 3, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Nyandwi Saddam 16, Muhire Kevin 8, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Donkor Prosper Kuka 22, Niyonzima Olivier Sefu 21, Yassin Mugume 18, Christ Mbondy 9, Mugisha Francois Master 25, Irambona Eric Gisa 17, Ndayisenga Kassim 29, Nova Bayama 24, Mugisha Gilbert 12, Manishimwe Djabel 28, Mugabo Gabriel 2, Manzi Thierry (C,4) na Rwatubyaye Abdul 26.

Kugira ngo Rayon Sports ikomeze birayisaba gutsinda umukino cyangwa ikanganya ibitego ibyo ari byo byose hatarimo 0-0 kuko bahita batera penaliti.Umukino ubanza wabereye i Kigali kuwa 16 Nzeli 2018 amakipe yombi yanganyije 0-0 mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018.

Abakinnyi ba Rayon Sports binjira mu kibuga cy'indege

Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports binjira mu kibuga cy'indege

Eric Rutanga Alba

Eric Rutanga Alba yajyanye n'abandi nubwo atazakina 

Wanyanza atwaje umuzigo Robertinho

Wanyanza atwaje umuzigo Robertinho 

Rwatubyaye Abdul aherekejwe na Wanyanza umufana wa Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul aherekejwe na Wanyanza umufana wa Rayon Sports

Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports

Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports 

Manishimwe Djabel

Manishimwe Djabel

Abakinnyi barimo Bimenyimana Bonfils Caleb bategereje kwinjira mu kibuga cy'indege

Abakinnyi barimo Bimenyimana Bonfils Caleb bategereje kwinjira mu kibuga cy'indege

Itangishaka Bernard bita KIng Bernard umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC

Itangishaka Bernard bita King Bernard (ibumoso) umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC na Robertinho (Iburyo) umutoza mukuru wa Rayon Sports

Gatera Moussa umutoza wungirije muri Rayon Sports

Gatera Moussa umutoza wungirije muri Rayon Sports

PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • simon 5 years ago
    bonne chance kubasore bacu





Inyarwanda BACKGROUND