RFL
Kigali

Ingeso yo kwitora mu marushanwa ahuza abahanzi bo mu Rwanda iri kwigaragaza bikomeye no muri Kiss Summer Awards

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/09/2018 10:25
0


Mu Rwanda kenshi iyo habaye amarushanwa ahuza abahanzi aho baba basabwa amanota bahabwa n'abakunzi babo kenshi usanga kubera kutiyizera kwa bamwe mu bahanzi babisimbuza kwitora ngo babeshye Isi ko bari mu bafite abakunzi benshi nyamara amajwi biha ari ayabo bwite kurusha ko yaba ayabakunzi babo.



Ibi bikunze kunengwa bikomeye n'abakurikiranira hafi umuziki babifata nko kugerageza kwerekana ko ufite abakunzi nyamara mu by'ukuri ntabo ufite ninabyo biri kuba mu matora azagena uzegukana ibihembo bya Kiss Summer Awards cyane cyane amatora ari gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga. aha utora asabwa gukoresha #TAG yahawe uwo agiye gutora, aha bikaba bifasha ababarura amajwi kumenya uko abahanzi barushanwa mu bantu babatoye.

Icyakora iyo ugiye kureba ku mbuga nkoranyambaga utungurwa no kubona aya matora arimo ibitari ukuri cyane ko ahenshi usanga hari umuntu umwe umaze gutora inshuro nyinshi zishoboka kandi akoresheje account nshya ya Instagram kand amajwi ye akabarwa, ibi biri gukorwa nabanyuranye bari gushaka amajwi yo ku mbuga nkoranyambaga ngo barebe ko bakwegukana ibihembo muri iri rushanwa.

Icyakora nubwo hari kuba aya manyanga Amed umwe mu bategura ibi bihembo bya Kiss Summer Awards yabwiye Inyarwanda.com ko mu by'ukuri ibi biri kuba niba koko ari abahanzi bari kwitora cyangwa kwitoresha ntacyo bizahungabanya ku buanyangamugayo ibi bihembo bigomba kugaragaza cyane ko  amajwi azava ku mbuga nkoranyambaga azasanga andi majwi yabatoye mu biganiro bya Radio ya Kiss Fm ndetse hakazaniyongeraho amajwi yabagize akanama nkemurampaka arinayo menshi bityo ngo k bwabo ntakinini bavuga ku byo kwitoresha ariko nanone bizeza umunyamakuru ko mu itangwa ry'ibi bihembo hazaba harimo ukuri kwinshi.

Amatora y'abahanzi n'indirimbo zakunzwe mu gihe cy'impeshyi arakomeje ku bahanzi,indirimbo na ba producers bahatanira ibihembo mu gihe umunsi nyiri izina ibi bihembo bizatangirwaho ari tariki 31 Nzeli 2018.

REBA ABAHATANA MURI IBI BYICIRO BY'ABAHATANIRA IBIHEMBO MURI KISS SUMMER AWARDS:

BEST SUMMER SONG:

-1 MILLION C'EST QUOI BY PEACE JOLIS

-LOSE CONTROL BY THE BEN FT MEDDY

-GARAGAZA BY YVAN BURAVAN

-BAPE BY ACTIVE FT DJ MARNAUD 

-NTAKIBAZO BY URBAN BOYS FT BRUCE MELODY & RIDERMAN

BEST SUMMER ARTIST

-CHARLY NA NINA

-YVAN BURAVAN

-THE BEN

-BRUCE MELODY

-RIDERMAN

BEST SUMMER PRODUCER 2018

-PASTOR P

-MADEBEAT

-HOLLYBEAT

-DAVYDENKO

-BOB PRO

Kiss Fm

Kiss Fm

Kiss Fm

Kugeza ubu abahanzi bayoboye abandi gutorwa cyane muri buri cyiciro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND