RFL
Kigali

Uko byari byifashe mu birori Young Grace yambikiwemo impeta n'umukunzi we-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/09/2018 8:25
13


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 ni bwo Young Grace yakorewe ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru we w'amavuko. Ibi byaje guhinduka cyane ko umukunzi we yaje kongeramo ibindi birori akambika uyu muraperikazi impeta amusaba kuba yamwemerera bakazabana akaramata. Ntakuzuyaza Young Grace yahise abyemera.



Ibi birori byabereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu Nyakabanda. Byatangiye mu masaha y'igicuku aho benshi babifataga nk'ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Young Grace, icyakora bitunguranye uyu muhanzikazi yaje gusabwa na Uwishimwe Pacifique uzwi nka Pique kuba yazamubera umufasha. Uyu musore uzwi nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru yateye ivi hasi asaba Young Grace kuba yazamubera umugore.

Akibimusaba Young Grace ntabwo yigeze azuyaza kwemerera uyu musore bamaze iminsi bakundana dore ko yahise atega urutoki rwe rujyaho impeta y'umukobwa wamaze gufatwa. Ibyari ibirori by'isabukuru byahise bihindura isura abantu barushaho kuryoherwa. Muri ibi birori nta banyamuziki benshi bari batumiwe cyane ko hari P Fla n'umukunzi we Aline n'abandi bahanzi bake cyane. Usibye abanyamuziki ariko n'abanyamakuru si benshi bari batumiwe.

Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu musore uzwi nka Pique yari asanzwe ari umukinnyi w'umupira w'amaguru mu ikipe ya Heroes ikina mu cyiciro cya kabiri hano mu Rwanda, gusa kuri ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bashobora kuzifashishwa n'ikipe ya Bugesera Fc aho amaze iminsi akorera imyitozo nyuma y'igihe kinini afite imvune adakina umupira w'amaguru.

Young Grace

Young Grace n'umukunzi we

Young Grace

P Fla n'umukunzi we mushya bari muri ibi birori

Young Grace

Umutsima Young Grace yakatanye n'umukunzi we

Young Grace
Young Grace

Young Grace n'umukunzi we bakatana umutsima

Young GraceYoung Grace

King Philosophe musaza wa Young Grace ni we wazanye umutsima wa kabiri

Young Grace

Yateye ivi ku butaka asaba Young Grace kuzamubera umugore

Young Grace

Young Grace

Byari ibyishimo gusa, bahise bahoberana

Young Grace

Uyu musore yahise amwambika impeta

Young Grace

Young Grace

Byari ibyishimo...

Young Grace

Young GraceAbari bitabiriye ibi birori

REBA UKO IBI BIRORI BYARI BYIFASHE MU MASHUSHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • donatha5 years ago
    congratulations guys,nkunda couple yanyu
  • hhhhhh5 years ago
    tayari pique Na Shakira ,ok.uzagire urugo rwiza young grace
  • Bijou5 years ago
    Iyinkuru iranshimishije sana! Imigisha myinshi murugendo rushya Uwikeka abishimire
  • jambo gwiza 5 years ago
    isabukuru nziza young grace Kandi amahirwe masa murugendo mutangiye Imana ibashyigikire
  • dsp5 years ago
    gusaba no kurongora byabaye blague, ni nko kujya muri douche gukaraba ukikuraho umwanda, nyuma y amasaha ukongera ukandura, abo reka dutegereze turebe ibyabo..
  • austin5 years ago
    uziko numva ndigushidikanya kwongera kukubuira nguzagire urugo ruhire kandinziko nigeze kubikuifuriza ubushize cyagihe werekanaga amafoto yawe numuzungu mugiye kurushinga bigapfa nukuntu twaritwishimye, nukuli binyitereye ubwoba sinakwangaga. nubwongukunda rwose umbabarire ndumva natizeye pe
  • Judith5 years ago
    YG mukomeze muryoherwe, ndabona wibitseho igisore gitomoye
  • Yekoyo We Yewe Ndumiwe5 years ago
    Mukanya uti nzibikaho umuzungu, mukandi kanya uti umunigger yanyambitse impeta. Ubanza kuba kadogo bigutera kwibwirako tudakurikirana ibyo wavuze ahari? TheCatVevo250 yavuzeko uri umubeshyi wumwuga, none natwe dutangiye kubyibonera. Nkabafana tuba dukeneye amakuru nyayo. Anyway, congrats kuri icyo gisore, gikoreshe muriyimyaka mukiri bato kigushimishe kbs, enjoy!
  • Meredith5 years ago
    Urabona za 50Millions zitaguhaye umugabo. Reba igihe wari warabereye ntawe ukubaza akazina. Congrats kbs
  • 5 years ago
    Amaso akunda ntabona neza
  • Keddy5 years ago
    munasinye ko hotel yo kwa young grace muzayigabana nimutandukana na murumuna wawe muyomba ahabwe amafaranga menshi
  • Linda5 years ago
    Imana ijye idufasha pe....uwo muzabana uramusengera ntago uvuga ngo mumaze iminsi mukundana.iyo nta approval y'Imana irimo birapfa nta numunezero ubiboneramo.Mana duhe kukumenya kuko benshi ntibakuzi ntibaziko unavuga.
  • 5 years ago
    URAMAMAYE TOO





Inyarwanda BACKGROUND