RFL
Kigali

Ntwali Evode wabaga muri AS Kigali yasinye muri APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/09/2018 9:19
0


Ntwali Evode wari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali warangije amasezerano yamaze gusinya imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC ibitse igikombe cya shampiyona 2017-2018.



Ntwali Evode umukinnyi umuntu atashidikanyaho mu bijyanye no gutembereza umupira hagati mu kibuga, gucenga gutanga imipira mireremire no gutsinda ibitego, yasinye imyaka ibiri azamara ari umukinnyi wa APR FC.

Ntwali aje asanga APR FC imaze kuba izana Nizeyimana Mirafa wavuye muri Police FC, Rusheshangoga Michel (Singida United), Mugunga Yves na Ntwari Fiacre bavuye mu Intare FA.

evode ntwari

Ntwari Evode ku mupira akurikiwe na Hakizimana Muhadjili 

Ntwari Evode (ibumoso) na Iradukunda Eric (iburyo) abakinnyi bamaze gusohoka muri AS Kigali

Ntwari Evode (ibumoso) na Iradukunda Eric (iburyo) abakinnyi bamaze gusohoka muri AS Kigali

Cyubahiro Janvier ku mupira akurikiwe na Ndayisaba Hamidou bakinanaga muir AS Kigali

Cyubahiro Janvier Savio ku mupira na Ndayisaba Hamidou (inyuma) basohotse muri AS Kigali bagana muri Police FC

Nyuma yo kwibikaho Ntwari Evode, APR FC yahise yongerera amasezerano abakinnyi barimo Kimenyi Yves, Ntaribi Steven na Itangishaka Blaise.

Dore abakinnyi bongereye amasezerano muri APR FC:

Kimenyi Yves, Ntalibi Steven, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Itangishaka Blaise, Nshimiyimana Amran, Byiringiro Lague, Songayingabo Shaffy na Buregeya Prince Aldo

 Image result for Imanishimwe Emmanuel  Inyarwanda

Imanishimwe Emmanuel umwe mu bakinnyi bongereye amasezeano y'imyaka ibiri muri APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND