iTel
Kigali

"Amashuka yo muri hoteli ashobora gusa yose akaba ari umweru" Shaddy Boo asubiza ibyo kuba yararanye na Diamond

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2018 11:35
4

Umunyamideli Mbabazi Shadia wiyise Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko atigeze aruhukira mu cyumba kimwe n’umunyamuziki Diamond . Ngo amashuka ya Hoteli ashobora gusa yose akaba ari umweru.



Shaddy Boo yatangaje ibi biturutse ku mafoto n’amashusho yasakaye mu binyamakuru byo muri Uganda bavuga ko uyu munyarwandakazi yaraye mu cyumba kimwe na Diamond. Ikinyamakuru Ugbliz cyandikirwa muri Uganda cyasohoye inkuru muri iki gitondo ifite umutwe ugira uti ‘Diamond yahuriye mu gitanga kimwe n’umunyarwandakazi Shaddy Boo'.

Iki kinyamakuru kivuga ko bisa n’ibyemeza iby’umubano w’ibanga w’aba bombi wakomeje guhishwa guhera mu mwaka ushize, bavuze ko ari ku nshuro ya kabiri aba bombi bahurira mu gitanda kimwe cya Hoteli. Bavuze ko muri Mutarama 2018, Shaddy Boo na Diamond bifashe ‘Selfie’ muri Hotel imwe ikorera mu mujyi wa Kigali. Ngo Diamond yari aherutse muri Uganda aho yaririmbye mu birori by’uwizihizaga isabukuru y’amavuko ahita akomereza muriTanzania gusanganira Shaddy Boo.

Shaddy Boo avuga ko amashuka ya Hoteli ashobora gusa

Shaddy Boo amaze kubwira INYARWANDA ko ibivugwa atari byo. Ibijyanye n’uko amashuka Diamond yari aryamyemo asa n'ari mu cyumba nawe yarayemo ndetse n'ibivugwa y'uko baryamye mu cyumba kimwe, yavuze ko ababivuga bahera ku ibara ry'amashusho yari aryamenyo n'ayo Diamond yari aryamenyo. Avuga ko amashuka ya Hoteli ashobora gusa, ati “Amashuka ya Hoteli ashobora gusa yose ugasanga ni umweru.”

2017 yasize Shaddy Boo ashimangiye umubano mwiza afitanye na Diamond ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko ye. Ubwo Diamond aheruka mu Rwanda yabajijwe niba ibyo kubyara abana benshi hanze no gushwana n’umugore we Zari byaba bitagira ingaruka zitari nziza ku muziki we, Diamond asubiza agira ati:” Reka nkosoreho gato , oya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari [uyu barashwanye]. Ikindi simfite abana benshi ni 3 gusa, Dilan, Tiffah na Nilan.

Imana yaravuze ngo tubyare twuzure isi kandi nkunda abana, ibyo kuvuga ngo byanyicira akazi, umunyabigwi Bob Marley yabyaye abana benshi ariko ntibyamubujije gukomeza kwitwa umunyabigwi.” Kuva mu mpera z’icyumweru twasoje, Shaddy Boo ari muri Tanzania aho yitabiriye irushanwa ‘Jibebe Challenge’ rigeze muri ¼ rihurije hamwe ababyinyi bahataniye ibihembo mu kuririmba indirimbo ya Dimaond yitwa ‘Jibebe’.

 

Diamond Platnumz - Shaddy Boo

Shaddy Boo yihishe ibice by'ibanga akoresheje amashuka, mu gihe Diamond we yagaragaje igituza





Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Sheng7 months ago
    Ariko niba baranararanye ntakibazo kirimo Bose nibirara bataye ingo zabo .
  • austina7 months ago
    muliryo rushanwa ryababyinyi bindilimbo za diamond, nizereko atazibagirwa na wamugore wigikuri ubyina muli kaka video kaciyibintu gasilikira kuli whatsup, uliya mugore yamukoreye marketting pe, jye niwewatumye nkundindilimbo ze. diamond yarakuiliye kumugenera ishimwe
  • shasha7 months ago
    Njy ubu butumwa ndabugenera meddy saleh, uyu mugabo rwose yaravunitse mubitekerezo nagende asabe garde yabana be bajy mu tribunale avuzeko nyina abigisha imico mibi yubusambanyi bahita babamuha, kd birumvikana pe nawe se wahora mumashuka nabagabo bagusukamo imyuka yabo ngaho wifotoje wambaye ubusa! Ubwose abo bana babakobwa bo ntibazasambana batarageza imyaka yubukure koko? So rero meddy saleh reba ejo habana bawe rwose mbikwifurije nkumubyeyi kuko uriya mwuka uri muri mama wabo ni mubi cyane byanze bikunze bizokama nabana bawe. nkubwije ukuri ko umunsi watangiye iyo process abanyarwanda twese tuzakuba inyuma. Noneho ikibazo njya nibaza kuki umukobwa wese wabaye inyambara busa bamwita umu nyamideli? anyway ntacyo gusa nta mugore ukora nkibyo uyu mugore yikora satani yamwambitse masque ikurura abagabo baba sambanyi iyo bamubonye babona nuburiri c tout..ntabwo bamubonamo umugore wokubaka umuryango
  • Gigi7 months ago
    Haaahaaaaha, Ako abanyamakuru barasetsa koko, ngo Diamond yaryamye mu Mashuka amwe n'umunyarwandakazi? Ese kuba yaryamanye na Shaddy no kuba Umunyarwandakazi bihuriye he? Mu bakobwa Bose baryamanye nawe inkuru ni ukuba yaryamanye n'umunyarwandakazi? Ese ubundi Hari uwo byiciye akazi ke mu banyamakuru kuba Bararana mu Gitanda cg muba mushaka kumenya uko gahunda zakurikiranye muri icyo gitanda? Ntawe byagakwiriye gucira ishati, baryama, bahagararara, bashinga umutwe mukuremo Title yibihugu kuko kuba ari Shaddy Boo no kuba ari umunyarwanda ntibyagakwiye Gutizwa umurindi mu Bibi cg yakoreye I Mahanga



Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS