RFL
Kigali

Parfait Habyarimana umwe mu bakinnyi ba filime ya City Maid yitabye Imana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2018 8:49
0


Hano mu Rwanda filime ni rumwe mu nganda ziri gukura umunsi ku wundi, aha imwe muri filime zigezweho hano mu Rwanda ni Citymaid. Kuri ubu ni agahinda gakomeye ku bakinnyi ndetse n'abakunzi b'iyi filime babuze umwe mu bakinnyi batangiranye n'iyi filime ubwo yatangiraga gukinwa, uwo akaba ari Habyarimana Parfait.



Umugabo witwa Parfait Habyarimana wari uri mu bakinnyi ba filime y’uruhererekane ya City Maid ica kuri televiziyo y’u Rwanda, yitabye Imana mu buryo bwatunguye benshi. Parfait yakinnye mu bice byabanje bya City Maid ari umuyobozi wa Radio yitwaga I FM muri iyi filime aho yagaragaraga nk’umukoresha w’umunyamashagaga gusa hari hashize iminsi atagaragaramo cyane.

Parfait yafashwe n'indwara itunguranye ku wa Gatanu tariki 14 Nzeli 2018 aho yatatse avuga ko ameze nabi maze abo mu rugo bagiye kumureba basanga ari mu bihe bikomeye, bahita bamujyana kwa muganga i Kanombe ari naho yaje kugwa kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeli 2018 ahagana isaa kumi z'amanywa (16h00') azize indwara itaramenyekana.

Parfait

Parfine Umutesi ni mushiki wa Nyakwigendera

Umutesi Parfine mushiki w'uyu mugabo akaba n'umuyobozi wa Golden Queen kompanyi itegura ibitaramo ku mugabane w'Uburayi ari nawe uherutse gutumira Charly na Nina mu Busuwisi yadutangarije ko yatunguwe bikomeye n'urupfu rwa musaza we ndetse ababazwa n'uru rupfu cyane ko uyu musaza we ari we bitiranwaga banakundana cyane. Uyu mugore usanzwe wibera mu Busuwisi yahise atangira imyiteguro yo kuza gushyingura cyane ko agomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nzeli 2018.

Parfine Umutesi mushiki wa Nyakwigendera yatangarije Inyarwanda.com ko Habyarimana Parfait yitabye Imana asize umugore n'abana bane barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe. Yakomeje avuga ko Nyakwigendera yari umwe mu bana batandatu bavukana barimo abahungu babiri n'abakobwa bane, nyakwigendera akaba ari we wenyine wabaga mu Rwanda dore ko abandi bavandimwe be bose babaga ku mugabane w'Uburayi.

Parfine

Parfait Habyarimana yitabye Imana 

Abajijwe uko gahunda yo guherekeza Nyakwigendera iteye, Umutesi Parfine akaba mushiki wa Nyakwigendera yabwiye Inyarwanda.com ko bataremeza neza gahunda yo guherekeza Nyakwigendera ariko ku rundi ruhande avuga ko gahunda y'agateganyo ihari ari uko uyu mugabo azaherekezwa ku wa Gatanu tariki 21 Nzeli 2018.

REBA AGACE GATO NYAKWIENDERA YAKINNYE MUERI CITY MAID IGITANGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND