RFL
Kigali

“Umutima warakomeretse ariko ngomba gufata umwanzuro” Chameleone yatandukanye byeruye na Daniella bamaranye imyaka 10

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2018 19:10
1


Nta gihe gishize, Umuyobozi wa Leone Island akaba n’umunyabigwi mu njyana ya Afrobeat Jose Chameleone n’umugore we Daniella Atim bizihije isabukuru y’imyaka 10 babana bishimira ko mu rukundo rwabo hashibutsemo abana batanu, gusa kuri ubu bombi bahisemo gutandukana buri wese aca ukwe.



Nk’uko byatangajwe na Jose Chameleone waririmbye indirimbo nka “Champion” yemeje ko atari ugutandukana bisanzwe bakongera bakiyunga nk’uko byagiye bigenda. Ahubwo ngo yari arambiwe kugeregeza gushyira ibintu ku murongo mu rugo rwe ariko ngo byanze bafata umwanzuro wo gutandukana.

Jose Chameleone na Daniela bari bamaze imyaka icumi barushinze, bombi bafitanye abana batanu barimo na bucura ubu ufite ukwezi kumwe kw’amavuko. Chameleone ati “ Buri kintu kigira iherezo! Natsinzwe ntabwo nyiri wawundi nahoze. Ubuse ni iki kindi dukeneye, Imana yaduhaye umugisha kandi yaradukunze, ndazibi izakomeza kubana natwe: Abantu b’ibicucu baraza gutekerezako ari ubuntu twagiriwe. Batange ibitekerezo byabo by’ubucucu. Ariko kuri twe tuzi ibyo twanyuzemo, birahagije! Dukeneye kubaho ubuzima butarimo kwikunda.

Ndi njyenyine kandi ntabwo nshakisha! Nzahora ndi wa mugabo uhagarara ku ijambo ndakuretse igendere Daniella. Imana ijye ihora iguha umugisha. Nsinshobora kwisobanura kurusha uko nabikoze. Ndakwifuriza ibyiza gusa.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiongozi comedian5 years ago
    Ibi bintu kubwanjye birambabaje cyane, ntago nzi ibyo banyuzemo ariko nishimiraga urukundo batwerekaga kumaso nubwo bigaragara ko batubeshyaga Abana 5 nukuri ni benshi byibura mwari kwihangana mukabarera muri kumwe yooooooo Nifuza ko mwasubirana





Inyarwanda BACKGROUND