RFL
Kigali

Rayon Sports na Airtel Tigo bashyize ku mugaragaro serivisi ya “Packs za Rayon Sports”-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/09/2018 10:56
1


Kuwa Gatanu tariki 29 Kamena 2018 ni bwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano na sosiyete y’itumanaho ya Airtel-Tigo muri gahunda abafana ba Rayon Sports bazajya bagura serivisi biciye kuri uyu murongo bityo Rayon Sports ikabona inyungu bitewe n’abafana bitabiriye serivisi.



Ni amasezerano azaba areba abafana baba abiyandikishije bazwi ndetse n’abatarabikora kuko bizajya bisaba gusa kugura ipaki (pack) yaba iya interineti cyangwa iyo guhamagara za Airtel-Tigo ubundi ugatera inkunga ikipe ya Rayon sports, dore ko ari nabwo bwa mbere bibayeho mu Rwanda ko ikipe ishobora gukoresha ubu buryo bw’itumanaho abakunzi bayo bakayitera inkunga.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nzeli 2018 nibwo impande zombi zamuriste ku mugaragaro ko izi serivisi zatangiye kuba zatanga umusaruro.

’Rayon Sports Packs’ zizajya zigurwa umukiriya akoresheje *255*6#. John Magara ushinzwe imenyekanishabikorwa n’itumanaho muri Airtel Rwanda yatangarije abanyamakuru ko izo packs zizajya ziba zihariye. Yavuze ko impamvu zitahise zitangizwa ari uko babanje gukorana inama n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, barebera hamwe izo bagenera abafana bayo, nyuma hakurikiraho kuzishyira muri ’System’.

Airtel-Tigo na Rayon Sports baganiriye n'abayamakuru kuri uyu wa Gatandatu

Airtel-Tigo na Rayon Sports baganiriye n'abayamakuru kuri uyu wa Gatandatu

John Magara yakomeje avuga ko umukiriya uzajya agura Packs za Rayon Sports, hari igihe runaka kizajya kigera bakamwoherereza ubutumwa bugufi bumusobanurira amafaranga yakoresheje mu kwezi ndetse n’uruhare Rayon Sports yabonyeho. Buri kwezi kandi hazajya hagaragazwa icyo Rayon Sports yinjije muri rusange, hanyuma Airtel iyihe sheki ihwanye n’ayo mafaranga.

Ku bigendanye n’umucyo uzaranga iki gikorwa, John Magara yavuze ko uko bazajya babona abagura Packs za Rayon Sports, ubuyobozi bw’ iyi kipe nabwo buzajya buba bubibona ku buryo ngo nta buriganya buzabaho. Rayon Sports nayo ifite ’System’ igenzura ikoreshwa ry’izo Packs.

Amit Chawla , umuyobozi wa Airtel Rwanda yavuze ko bizeye ko amasezerano bagiranye na Rayon Sports azagira umusaruro kuko ngo yabwiwe ko muri buri rugo habamo umufana wa Rayon Sports. Ngo nibwo bwa mbere Airtel yagirana amasezerano n’ikipe ameze gutya mu bihugu byose bakoreramo.

"Turi aba mbere mu kugira abakiriya benshi, Rayon Sports nayo ikaba ifite abafana benshi mu gihugu. Ubufatanye bw’impande zombi buzagira umusaruro ushimishije." Amit Chawla

Amit Chawla yavuze ko iyi serivise ihura n'icyemezo cyacu cyo gukora serivise zikora ku mutima w'abafatabuguzi bacu

Amit Chawla uyobora Airtel yavuze ko iyi serivise ihura n'icyemezo cyabo cyo gukora serivisi zikora ku mutima w'abafatabuguzi bayo

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yashimangiye ko ubufatanye na Airtel Rwanda buzafasha cyane ikipe mu gukemura ibibazo binyuranye byajyaga biyigonga cyane cyane ikijyanye n’imishahara ndetse biyifashe no kumenya mu buryo bufatika aho abafana bayo baherereye.

Muvunyi yagize ati " Rayon Sports ntabwo yigeze ibaho ifite abafatanyabikorwa bangana gutya...uko tuzajya twakira amafaranga avuye muri Airtel, niko tuzakemura ibibazo binyuranye twajyaga duhura nabyo...Muri ibyo harimo imishahara, gushinga ikipe y’abato ihamye no kuzamura umupira mu bakiri bato muri rusange, n’ibindi bikorwa remezo bizafasha Rayon Sports."

Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yishimiye iyi paki anashimangira ko izabafasha kuzamuka ndetse no gukomera kw'iyi kipe.

Nubwo byari bitaratangizwa ku mugaragaro, Airtel yari yamaze gushyira ’Packs za Rayon Sports’ ku murongo. Abagera kuri 1700 nibo ngo bari bamaze kuzikoresha kugeza ku isaha byatangirijweho ku mugaragaro. Muvunyi yasabye ko bazabereka izina ry’umuntu waguze Rayon Pack bwa mbere nabo bakamushimira.

Ku bigendanye n’amafaranga arengaho ugereranyije n’izindi Packs zisanzwe, John Magara yavuze ko impamvu byakozwe ari uko ari Packs zihariye zatumye batangira bushya kugira ngo zishyirweho kandi ngo zikaba zizajya zinatuma uzikoresha abona Raporo z’uko yazikoresheje nkuko byavuzwe haruguru. Ikindi ngo amafaranga azajya ahabwa Rayon Sports yose azajya aba yuzuye neza, imisoro yakuweho.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.

Mu mpera za Mutarama 2018, Ikigo Ngenzuramikorere, RURA cyatangaje ko guverinoma yemeye ko imigabane yose ya Tigo Rwanda yegurirwa Airtel, nk’uko impande zombi zabyumvikanyeho. Tariki 15 Werurwe 2018 , ibigo byombi byatangiye gukora nk’ikigo kimwe cya Airtel Rwanda. Rayon Packs zizajya zikora kuri numero za 072 .Kuri 073 bizatangira gukora guhera ku wa mbere tariki 17 Nzeri 2018. 20% by’amafaranga azajya avamo azajya ashorwa mu bikorwa binyuranye byo kwamamaza izi packs mu bafana ba Rayon Sports.

Amasezerano Rayon Sports yagiranye na Airtel Rwanda ashingiye kuri ’Packs’ gusa. Kuyambara ku myenda y’iyi kipe ntibirimo ariko Paul Muvunyi yavuze ko baramutse babyifuje nabyo bazabiganiraho akaba andi masezerano nayo bagirana.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eva5 years ago
    None se kuki batatwereka ingano zizo packs nagaciro kazo mu mafaranga ngo dutangire twigurire tunatera inkunga Gikundiro?





Inyarwanda BACKGROUND