Mu minsi ishize umuco mubi wo kwigana ibihangano by'abandi wari umaze gucika mu bahanzi ba muzika hano mu Rwanda, icyakora bitunguranye muri iyi minsi iyi ngeso yongeye kwiyuburura cyane ko muri iyi minsi hari kuvugwa indirimbo nyinshi z'abahanzi ba hano mu Rwanda zumvikanamo kwigana iz'ahandi aribyo benshi bita gushishura.
Uku gushishura byubuye umutwe cyane muri iyi minsi gusa n'ukwabyukije uburakari bw'abakunzi ba muzika babona iterambere rya muzika riri gupfa, aha abakurikiranira hafi muzika bagenda batangaza ko uku gushishura kutatuma muzika y'u Rwanda irenga umupaka cyane ko aho zakabaye zijya ariho haba hashishuwe izi bityo umuturage bikaba byamugora kumva indirimbo ishishuye nyamara azi neza iy'umwimerere.
Umwe mu bakunze gushyirwa mu majwi kuri iyi ngeso ni Zizou uyu yatangiye gushyirwa mu majwi igihe yari agikora indirimbo yahurizagamo abahanzi benshi uyu akaba yarashinjwe iki gihe gushishura mu ndirimbo yakoze icyo gihe yise Fata Fata, usibye iyi hari n'izindi byagiye bivugwa ko Zizou yagize uruhare mu kuzishishura.
Ibi byafashe indi ntera muri iyi minsi nyuma y'aho muri studio abereye umuyobozi hamaze gusohoka zimwe mu ndirimbo tutifuje kugarukaho muri iyi nkuru zishinjwa kuba zishishuye, aha bamwe mu baba muri uyu muziki bahise batangira kotsa igitutu uyu muyobozi wa Monster Record studio yasohokeyemo zimwe mu ndirimbo zivugwaho gushishura bamusaba kureka ingeso yo gushishura ifatwa nk;'iyazonze umuziki w'abanyarwanda.
Aha Iras Jallas umunyamakuru w'imyidagaduro kuri radiyo ya Isango Star yagize ati "Zizou wadufasha ibishishwa ukabishyira mu ngarane.", usibye uyu ariko haje n'undi munyamakuru Rutaganda Joel ukorera City Radio uyu we akaba yagize ati "Ese ikibazo ni Zizou cyangwa ni abahanzi bamugana kandi bazi ko nta idea 'igitekerezo' nshya abaha uretse kubaha beats (injyana) z'abandi." Undi wavuze kuri iki kibazo ni Producer Trackslayer ukorera muri Touch Record wagize ati" Uziko Zizou yagaruye ya mico!!!" undi nanone wibasiye Dj Zizou ni Tizzo umuhanzi wo mu itsinda rya Active, uyu akaba yagize ati "Zizou na studio ye Monster ntabwo bazabona ijuru..."
Tizzo wo muri ActiveIras Jallas umunyamakuru wa Isango StarRutaganda Joel umunyamakuru wa City RadioProducer Trackslayer ukorera muri Touch Record
TANGA IGITECYEREZO