RFL
Kigali

Rubavu: Itsinda Super Twins rigizwe n'impanga ebyiri ryasohoye indirimbo nshya ryise 'Shitani'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/09/2018 18:32
8


Itsinda rya Super Twins ryashyize hanze indirimbo nshya ryise 'Shitani' rinatangaza byinshi riteganya gukora mu muziki. Iri tsinda rigizwe n'abasore babiri b'impanga ari bo; Ngabira Primo Didier na Ngenera Remy Second.



Super Twins batangarije Inyarwanda.com ko kuba itsinda rya P-Square ryarasengutse byabababaje gusa bo bakaba bariyemeje kugera ku rwego rushimishije muri muzika y'u Rwanda n'iya Afrika muri rusange. Ngenera Primo aganira na Inyarwanda.com kandi yashimangiye ko aho bageze ari heza ndetse badateze kuhava yagize ati:

Super twins turifuza kuba twagera ku rwego ruhambaye ibikorwa birahari kandi ndizera ko n'abanyarwanda babibonye bakabikunda, twatangiye kera dukora gahoro gahoro gusa dufatira urugero kuri P-Square nk'itsinda twakundaga kandi ryakoraga neza, ubwo rero tukimara kumva ko ryasenyutse byaratubabaje duhitamo kuziba icyuho cyaryo hano mu Rwanda no hanze, ubu twasohoye indirimbo twise "Shitani" ariko n'izindi ziraza vuba aha.

Super Twins

Indirimbo Shitani ya Super Twins irimo amagambo asa n'ayishongora kuri Satani nk'umunyantege nke muri byose ndetse udateze gutsinda ndetse anacyahwa cyane aho bagira bati "Toka Shitani". Mu kiganiro na Inyarwanda.com Ngenera Second yavuze ko ibyo baririmba muri iyi ndirimbo ntaho bihuriye n'ubuzima bwabo icyakora ntibivuze ko itaba indirimbo y'abandi na cyane ko baririmba ibintu bibaho buri minsi.

Uretse iyi ndirimbo bise Shitani aba basore batangaje ko batangiye gukora umuziki w'umwuga bitandukanye na mbere. Super Twins ni abasore bo mu karere ka Rubavu basa cyane ku buryo bigoye kubatandukanya ariko kuri ubu bari gukorera umuziki wabo mu karere ka Musanze kubera amashuri bari kuhigira.

UMVA HANO 'SHITANI' INDIRIMBO NSHYA YA SUPER TWINS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank Traore5 years ago
    Not Rubavu but Musanze dey live pp Kwizera
  • mahorobireme gato5 years ago
    mbega abasore basa !!!!! gusa mumezeneza we r proud of u supertwins
  • Migambi5 years ago
    Courage basore bacu turabashyigikiye
  • sister5 years ago
    rubavu ifite impano kweri
  • Norni5 years ago
    Courage basore banjye
  • amata gapasi5 years ago
    mbega utwanaaaaa cyakoze muri isi peeeeee !! gusa sinzi niba muzageza kuri P SQUARE buzabasab imbarag nyinshi
  • David5 years ago
    Abo bana (super twins bakomerezaho tubarinyuma ,imana izabifashamo.
  • Jovia Lysa5 years ago
    courage kbsa





Inyarwanda BACKGROUND