iTel
Kigali

Abasaga 300 bahawe impamyabumenyi na Africa College of Theology hanengwa abanga kwiga bitwaje umuhamagaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2018 20:39
0

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Nzeli 2018 ishuri rikuru rya Africa College of Theology (ACT) rikorera muri Newlife Ministries ku Kicukiro ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 344 barangije amasomo mu byiciro bitandukanye.



Ni mu birori byabereye ku Kucukiro ahari icyicaro gikuru cya Africa College of Theology. Ibirori byabaye kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Munani z'amanywa ahari hateraniye abanyeshuri barangije n’abavandimwe n’inshuti n’imiryango yabo hamwe n’abayobozi b’iri shuri ndetse n’abashyitsi baturutse impande n’impande z’isi bafite aho bahuriye n’iyi Minisiteri ya “Africa New Life Ministries”.

Muri ibi birori hanenzwe bamwe mu bakozi b’Imana banga kwiga tewoloji bitwaje ko umurimo w’Imana ukorwa n’umuntu ufite umuhamagaro gusa. Abahawe impamyabumenyi muri iri shuri rya Bibiliya, bari mu byiciro bitandukanye. Harimo abarangije muri Bachelor of Arts in theology and Christian leadership, abahawe Diploma mu masomo ya Bibiliya, abahawe icyangombwa kigaragaza ko bahuguwe mu bijyanye n’iyobokamana (Certificate in Christian Ministry) ndetse hari n'abahawe inyemezabumenyi zigaragaza ubumenyi bahawe mu gukora ivugabutumwa rya Gikristo rizana abantu kuri Kristo (Certificate in discipleship).

New Life Bible church

Rev Dr Charles Mugisha, umuyobozi wa Africa College of Theology 

Aganira n’itangazamakuru Rev Dr Charles Mugisha, umuyobozi wa Africa College of Theology ari nawe wayitangije, yavuze ko kuba pasitori ari umuhamagaro ariko ko abahamagariwe uwo murimo bakwiriye no gutozwa. Yagize ati: “Kwigishwa tewologi ntabwo bigira umuntu pasiteri.Ubanza kuba Pasiteri nyuma hakabaho kwigishwa. Pasiteri ni umwalimu, pasiteri ni umuyobozi, pasiteri afatanya na Leta kuyobora abaturage."

Yakomeje agira ati: "Ntabwo byumvikana uburyo umuntu uyoboye abaturage ndetse akanabigisha yabasha gukora uwo murimo neza atabanje kwigishwa. Abahamagawe bagomba kumenya ko wa Mwuka wabahamagaye ari nawo utanga impano yo kwigisha. Nubwo uwo ari umuhamagaro ariko ukeneye no gutyazwa kugira ngo ugire umumaro ufatika mbese umuntu akigisha ibyo azi nk'uko Leta y’u Rwanda iri kubisaba abanyamadini muri iyi minsi."

New Life Bible church

Atanga urugero rushimangira ko umuntu wese wahamagariwe kuvuga ubutumwa akwiye kwigishwa, Rev.Dr Charles Mugisha yagerereranyije abashinzwe umutekano mu nzego z'ibanze (Local defence Forces) n’abapolisi avuga ko n'ubwo bose bashinzwe umutekano ariko bafite ubushobozi butandukanye kandi iyo urebye uko ubumenyi bwabo burutana ni nako n’umusaruro w’ibyo bakora utandukanye ndetse n’icyizere Leta iba ibafitiye kikaba gitandukanye. Uku ni ko n'abakoresha umuhamagaro gusa ntagutyazwa bamera kuko n'ubwo bose ari abakozi b’Imana ariko imikorere n’umumaro wabo muri Sosiyete biba bitandukanye bityo rero kwiga ni ngombwa ku mukozi w’Imana."

ACT

Dr Mugisha yahamagariye abakozi  b’Imana bose kudacikwa n’amahirwe bafite yo kwiyandikisha mu mashuri yigisha iyobokamana dore ko ishuri rya Africa College of Theology umuntu yishyura 20 % y’amafaranga yakagombye gutanga. Brandon Barnard, Umwalimu muri Fellowship Bible Church muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko kwigisha abakozi b’Imana bizafasha igihugu cy’u Rwanda mu muvuduko w’iterambere rurimo kuko iwabo bitoroshye kuba wabona umupasiteri utarahuguwe n’ibijyanye n’umuhamagaro afite kandi ibi byungura nyiri ubwite, bikungura intama ashinzwe bikanungura igihugu muri rusange.

Bernard

Brandon Barnard, Umwalimu muri Fellowship Bible Church yo muri Amerika

Rev. Geoffrey Gatete umuvugizi mukuru w’Itorero rya Revival Temple rihereye i Remera mu mujyi wa Kigali akaba umwe mu babonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri  Africa College of Theology, yavuze amasomo yize mu myaka itanu muri Africa College of Theology azamufasha mu buryo bwo kuyobora neza itorero ndetse no kumenya uburyo bukwiye bwo kugabura ibyera by’Umwami ari ryo Jambo ry’Imana.

REBA HANO ANDI MAFOTO

New Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible churchNew Life Bible church

Bamwe mu barangije icyiciro cya kabiri muri Africa College of Theology






Umwanditsi

Mupende Gedeon Ndayishimiye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS