RFL
Kigali

Urugendo rwa Kizito Mihigo na Victoire Ingabire basohoka muri gereza bataha n’isomo bahakuye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2018 17:08
0


Umuhanzi w’icyamamare Kizito Mihigo n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Ingabire Victoire bafunguwe uyu munsi muri gereza ya Mageragera ku mbabazi za Perezida Paul Kagame. Inyarwanda.com twari tuhababereye, tugiye kubagezaho uko bari bameze ubwo basohokaga muri gereza.



Ahagana Saa tatu n’iminoto mike, Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, Hillary Sengabo yabanje kuganiriza itangazamakuru asobanura ko gereza ya Mageragere ifite imiryango irenga itatu, hari usohokerwamo n’abagabo, usohokerwamo n’abagore ndetse n’undi muryango ukoreshwa n’abaganga.

Kugira ngo itangazamakuru ryoroherezwe akazi, yavuze ko bose bagana ku muryango usohokerwamo n’abagabo noneho bagakora akazi bashinzwe, nyuma y’aho bakagana ku muryango usohokeramo abagore naho bagafata amajwi n’amashusho n’ibindi.

Saa tatu n’iminota mirongo ine (9h40’): Imiryango ya gereza yafunguwe.

Kizito Mihigo ni we wari imbere y’abandi bagororwa bahawe imbabazi bari bategereje gusohoka muri gereza. Abanyamakuru bahageze mbere batangiye gukoresha ibikoresho byabo bafotora kugeza imbere muri gereza, abayobozi bagereza basaba ko hafungwa kugira ngo bashyire ibintu ku murongo.

Umunyamakuru wa INYARWANDA wabashaga kureba imbere muri gereza. Kizito yabaye nk’utunguwe n’itangazamakuru ryamusanganiye. Yari yabuze aho akwirwa, aganira na bagenzi be, akareba ku ruhande, agatumbira itangazamakuru, agashyira amaboko mu mufuka.

Yakandagije ikirenge cye ku butaka buri inyuma y’inyubako ya gereza ku isaha ya Saa tatu n’iminota mirongo ine n’icyenda (9h 49’). Yasohotse akandagira agahamya. Yari yambaye ipantalo y’umukara, urukweto rurimo amabara y’umweru n’umutuku, imikufi myinshi ku kuboko rw’iburyo n’isaha ku kuboko rw’ibumoso.

amaso muri gereza

Kizito akimara gusohoka muri gereza

Uyu muhanzi kandi yari yambaye ingofero iriho ibirango byo kwamamaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge KMP (Kizito Mihigo for Peace Foundation) cyo kimwe n’umupira w’umweru yari yambaye wari ufite ibyo birango. Yari atwaye igikapu cy’umukara yashyize ku rutugu rw’ibumoso. Yageze hanze araranganya amaso mu misozi n’imirambi, areba itangazamakuru n’abo mu muryango we bamusanganiye.

Mu rugendo rw’iminota umunani irenga, uyu muhanzi yateye intambwe nk’eshanu yifata mu mifuka, azamura ipantalo irushaho kumufata neza mu nda. Agana aho yagomba guhererwa urupapuro rumwemerera gusohoka muri gereza, Kizito yikoraga mu mifuka, agasobekeranya intoki, akareba hirya no hino. Ageze imbere y’umuryango usohokeramo abagore, abantu bavugije akaruru.

Uyu muhanzi kandi yanyuzagamo agashyira ibiganza mu isura ye. Yageze ahari hateguwe, asinya ko asohotse muri gereza, yabikoze ishapure irereta mu ijisho, asoje abasubiza ikaramu. Yahise ahabwa urupapuro rwemeza ko asohotse muri gereza. Nyuma yo gusinya, yahise asuhuzanya n’abakobwa bari bambaye imipira iriho ibirango byamamaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Yicara ku ntebe, mu minota mike aganiriza itangazamakuru.

Kizito yavuze isomo yigiye muri Gereza

Kizito Mihigo yabwiye itangazamakuru ko hari isomo akuye muri gereza, avuga ko byose atahita abitangaza yizeza abanyamakuru kuzabiganiro mu minsi iri imbere. Yagize ati "Gereza si ihaniro ubu muri iki gihe. Gereza ni igororero …Ni ahantu umuntu yiga indangagaciro ku giti cyanjye nababwira ko umuntu yitoza kwicisha bugufi….Umuntu yitoza gufasha abandi, gufatanya n’abababaye urukundo nyarwo rukajya mu bikorwa aho kugira ngo rugume ari amagambo,…"

Victoire Ingabire: Yasohotse ari ku murongo w'abagore barenga icumi.

Victoire Ingabire yagendaga yitonze, yari yambaye inkweto z’umukara, agakanzu ku mutuka, ikote rifite ibara ry’icyatsi, yambaye n’amatarata, amaherana ku matwi, isheneti mu ijosi n’ibindi.

Yabanje kwicara ari kumwe n’abandi barekuwe, ahamagarwa n’abacunga gereza bamwereka aho ashyira umukono ku rupapuro rumwemerera gusohoka muri gereza. Yasize ku ntebe ibyo yari afite (byahise bifatwa n’umugore wari waje kumwakira), ajyana gusa agasakoshi gato, maze ashyira umukono ku rupapuro rumuha uburenganzira bwo gusohoka muri gereza.

Akimara gushyira umukono kuri urwo rupapuro, yeretswe itangazamakuru amwenyura, ubundi asubira mu byicaro bye. Yabwiye itangazamakuru ko yakomeje gukurikirana ubuzima bw’igihugu n’ubwo yari afunzwe. Yavuze ko mu gihe cyose amaze muri gereza, yabonyemo ubumuntu. Victoire Ingabire yagize ati:

Ndashimira ubuyobozi bwa RCS tumaranye iyi myaka,..ngashimira komiseri mukuru uhagarariye RCS muri iki gihe kuko yazanye ikintu cy’umuntu mu magereza ngira ngo abantu bose bamenye. Mu myaka mazemo hari ikintu cy’ubumuntu mu magereza y’u Rwanda n’ubwo bitaranoga ariko hari byinshi bakoze byiza. 

AMAFOTO:

yari ku murongo w'abagore barenga

 

arivugira ahanzwe ijisho n'itangaza

imbabazi

asohoka muri gereeza


gereza

aganiriza itangazamakur

nuko ingabire yari yambaye

yavuz eko kizito

INGABIRWE

yakir

csa

Rwigamba George uyobora RCS

REBA HANO IKIGANIKO KIZITO MIHIGO YAHAYE ITANGAZAMAKURU

REBA HANO INGABIRE VICTOIRE AGANIRA N'ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND