RFL
Kigali

Imyiteguro twakoze izadufasha gutsinda Rayon Sports-IFEANYI

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/09/2018 15:39
0

Ifeanyi Anaemena ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Enyimba SC akazaba ari nawe wambara igitambaro cya kapiteni ubwo baraba bakina na Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, avuga ko biteguye neza ku buryo bizabafasha gutsinda umukino.

Mu kiganiro iyi kipe yagiranye n’abanyamakuru ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeli 2018, Ifeanyi Anaemena yavuze ko nka Enyimba SC biteguye neza bihagije ku buryo bizaborohera kuba batahana amanota atatu y’umunsi.

“Umukino twarawiteguye bihagije kandi nizera ko icyatuzanye tugomba kukigeraho. Rayon Sports twagiye dufata umwanya tureba uko ikina, ni ikipe ikomeye. Gusa navuga ko twayiteguye mu buryo buduha icyizere cyo gutsinda”. Ifeanyi

Abajijwe niba kuba Enyimba SC ifite amateka akomeye muri iyi mikino bidatuma bumva ko Rayon Sporst ari ikipe nto imbere yabo, Ifeanyi yavuze ko atari ko bimeze kuko ngo umupira w’amaguru uhora uhinduka ku buryo amateka atagira icyo yizeza umuntu ku mukino runaka.

“Ntabwo kuba dufite ibikombe bibiri bivuga ko Rayon Sports ari ikipe nto imbere yacu. Umupira ugira uburyo uhinduka ku buryo utakwizera uko ibintu biba bihagaze umunsi ku munsi. Twe nka Enyimba SC twiteguye neza ku buryo twizeye amanota atatu”. Ifeanyi

Ifeanyi Anaemena ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Enyimba SC

Ifeanyi Anaemena ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Enyimba SC

Enyimba SC ni ikipe ikomeye muri Nigeria no ku mugabane wa Afurika kuko kuva yashingwa mu 1976 imaze gutwara ibikombe cya CAF Champions League (2003 na 2004).

Usman Abdallah umutoza wa Enyimba SC avuga ko icyabazanye i Kigali ari amanota atatu

Usman Abdallah umutoza wa Enyimba SC avuga ko icyabazanye i Kigali ari amanota atatu

Enyimba SC igera mu Rwanda mu ijoro ry'uwa Gatanu tariki 14 Nzeli 2018

PHOTOS: Anitha USANASE

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND