RFL
Kigali

Rusizi: Mu gace Gatagatifu kitwa 'Ibanga ry’amahoro' ngo n’abarwaye SIDA na Kanseri barakira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2018 16:49
1


Ibanga ry’amahoro agace Gatagatifu gahurirwamo n’abaje gusenga baturutse mu bice bitandukanye by’isi, abahasengera baravuga ko babonye Imana ikiza indwara nka SIDA., Cancer ndetse n'abafite imbago bagahaguruka.



Ngo abahasengera ubu si abagaturika gusa ahubwo ufite ikibazo wese n'aho asengera ashobora kuza gusenga ndetse n’abiyunga bariyunga muri gahunda yihariye iba aha ku ibanga ry’amahoro. Ugeze muri aka gace kitwa ku Ibanga ry’amahoro uhasanga abantu benshi barenga ibihumbi 8. Ni agace gafite umwihariko wo kuba hari abantu bahaza bafite indwara zitandukanye bakahava bakize dore ko ugeze aho abapadiri bahagaze uhasanga imbago ebyiri z’abantu bahakiriye nk'uko bamwe mu bo twaganiriye harimo umukecuru witwa Mariya ufite imyaka 85 y’amavuko n'abandi baganirije Inyarwanda.com.

Mariya ati:”Uraho mwana wa ubu se niki ntakubwira ko aha hantu ahabaye kwa muganga utishyuza nari indwaye indwara ku jisho no kwa muganga byaranze ariko Yezu wange namusanze aha arankiza n’umubuyeyi Bikiramariya.” Uwaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu kirimi cya Lingala dusobanuye mu Kinyarwanda ibyo yadutangarije yagize ati:”Najyaga nza aha hantu ariko ubu ndanezerewe nari narabuze uko navuga ibyishimo byange ubu twabaye nk’abavandimwe iwacu turaza aha buri kwezi kandi ntawuduhohotera turi gusenga kugeza dusubiye iwacu."

Rusizi Gospel

N'abakecuru ntibahatangwa

Aha ku ibanga ry’amahoro ni agace kegereye ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Gihundwe. Padiri Uwingabire Emmanuel ushinzwe urubyiruko muri Diyosezi  Gaturika ya Cyangugu yabwiye Inyarwanda.com uko abantu bafata aka gace. Ati:”Aha hantu ni ahatagatifu kuko nawe wabibonye ukihagera aho dusomera igitambo cya Misa urabona imbago ebyiri kandi n'ikindi wumvise ubuhamya ikindi twakira abantu batandukanye kandi benshi.”

Secret of Peace cyangwa Ibanga ry’amahoro ryashinzwe na Padiri Rugirangonga Ubald mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’urukundo mu batuye isi , hatangiye kubakwa inyubako abagana aka gace bazajya barara basengeramo buri taliki 12 za buri kwezi zishyira umunsi wahariwe gusenga ku wa 13 buri kwezi dore ko hasengera abavuye mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Ubutaliyani, Burundi ndettse n’amadini n’amatorero benshi bahaza baje kuruhukira imbere y’Imana binyuze  mu mwana w’Imana Yezu Kristu na Mariya umubyeyi wa Jambo.

Agace Gatagatifu

Ubwo baba bihereranye n'Imana

Agace Gatagatifu

Amazi yo kunywa

Agace Gatagatifu

Haba hari abantu benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndikubwimana Potien5 years ago
    mbegaaaa!!!ni i Gihundwe ahagana he di???





Inyarwanda BACKGROUND