RFL
Kigali

Bruce Melody agiye gutaramira abatuye i Kigali mu ruhererekane rw'ibitaramo bitegurwa na Muyoboke Alex

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/09/2018 16:20
1


Bruce Melody ni umuhanzi umaze kugira umubare munini w'abakunzi uyu yabigaragaje ubwo yegukanaga igikombe cya Primus Guma Guma Super Star igihembo gihabwa umuhanzi ukunzwe hano mu Rwanda buri mwaka. uyu muhanzi nyuma yuko yegukanye iki gikombe kuri ubu agiye gukorera igitaramo cya Live mu mujyi wa Kigali.



Kuri ubu uyu muhanzi agiye gutaramira mu mujyi wa Kigali, Kimironko mu kabyiniro ka Pacha Club kari ahahoze hitwa Rosty Kimironko, aha hakaba ariho Muyoboke Alex ari gukorera  ibitaramo we ahamya ko ari ibyo gususurutsa abakunzi ba muzika ba hano i Kigali n'abandi baba bagendereye Kigali baba bashaka ahantu ho gusohokera mu mpera z'icyumweru. Yatangiye gutegura ibi bitaramo bizajya biba buri cyumweru ahereye kuri King James ari nawe watangiye iyi gahunda ku Cyumweru tariki 2 Nzeri 2018.

Bruce MelodyBruce Melody niwe uzataramira abanyamujyi

Nyuma ya King James na Mani Martin uyu mugabo yamaze gutangaza ko umuhanzi ukurikiyeho  mu bagiye gutaramira abanyamujyi mu mpera z'iki cyumweru  tariki 16 Nzeri 2018 ari Bruce Melody uyu ukunzwe n'abatari bake bakunda uburyo akora muzika ye mu buryo bwa Live, Kimwe mu byo Muyoboke Alex yabwiye Inyarwanda.com ni uko ashaka gufasha abahanzi bagakora ibitaramo bya Live cyane ko abahanzi bazajya bataramira abakunzi ba muzika muri iyi minsi bazajya baba bacurangirwa n'abacuranzi b'abahanga banakomeye hano mu Rwanda bibumbiye mu itsinda ryitwa Chare Jazz Band. Kwinjira muri iki gitaramo bizajya biba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bibiri (2000 FRW).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Bizamuhire rwose





Inyarwanda BACKGROUND