RFL
Kigali

Nyuma ya Manishimwe Djabel, Rayon Sports yongereye amasezerano ya Irambona Eric na Bashunga Abouba

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/09/2018 15:45
0


Mu gihe amakipe ari muri gahunda yo kwiyubaka no gushaka imbaraga zizabafasha mu mwaka utaha w’imikino, Rayon Sports yanze kujya kure ihitamo kongera amasezerano ya myugariro Irambona Eric Gisa n’umunyezamu Bashunga Abouba buri umwe imuha imyaka ibiri (2).



Irambona Eric Gisa abenshi bita Umwana w’ikipe, kuri ubu yujuje imyaka itandatu (6) akinira ikipe ya Rayon Sports dore ko anakomoka mu Karere ka Nyanza aho Rayon Sports yaboneye izuba. Kuri ubu uyu musore yongereye amasezerano ku nshuro ya kabiri aho agomba kuzaba yuzuza imyaka umunani (8) ari mu mweru n’ubururu.

Irambona Eric Gisa  azamukana umupira  ubwo Rayon Sports yasuraga FC Musanze muri shampiyona 2017-2018

Irambona Eric Gisa azamukana umupira ubwo Rayon Sports yasuraga FC Musanze muri shampiyona 2017-2018

Bashunga Abouba umunyezamu kuri ubu uri gufasha Rayon Sports mu mikino Nyafurika, nawe amasezerano magufi yari afitanye na Rayon Sports yageze ku musozo nyuma yo kuva muri Bandari FC (Kenya) bityo ahita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Bshunga Abouba undi munyezamu wa Rayon Sports nawe yongereye amasezerano

Bashunga Abouba umunyezamu rukumbi wa Rayon Sports

Bashunga Abouba umunyezamu rukumbi wa Rayon Sports

Bshunga Abouba undi munyezamu wa Rayon Sports nawe yongereye amasezerano

Aba bakinnyi bongereye amasezerano yo gukomezanya na Rayon Sports nyuma ya Manishimwe Djabel nawe uheruka kuyongera mu minsi ishize. Rayon Sports irakira Enyima SC kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeli 2018 mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cya Total CAF Confederation Cup 2018.

Bashunga Abouba (ubanza ibumoso) Muvunyi Paul (hagati/Perezida wa Rayon Sports) na Irambona Eric Gisa (Uwa mbere uva iburyo)

Manishimwe Djabel nawe aheruka kongera amasezerano

Manishimwe Djabel nawe aheruka kongera amasezerano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND