RFL
Kigali

Uyu munsi kiliziya irizihiza ikuzwa ry’umusaraba: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/09/2018 12:42
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 37 mu byumweru bigize umwaka tariki 14 Nzeli ukaba ari umunsi wa 257 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 108 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

326: Umwamikazi Helena wa Constantinople yavumbuye imva ya Yezu n’umusaraba wa nyawo yari yarabambweho I Yeruzalemu, mu gihe yari mu rugendo muri Palestine. Iki gikorwa cyabaye imwe mu nkingi za mwamba zo kwamamaza ubukirisitu mu bihugu by’iburengerazuba bw’isi.

1682: Ishuri ryitiriwe Bishop Hugh Gore ryo muri Pays des Gales (mu bwami bw’ubwongereza), rimwe mu mashuri amaze igihe kirekire akora ryarashinzwe.

1752: Ubwami bw’ubwongereza bwatangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire (iyi ikoreshwa muri ibi bihe), maze basimbuka iminsi igera kuri 11 kugira ngo bagendane nayo. Tariki ibanziriza iyi ya 14 Nzeli ni tariki 2.

1901: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika William McKinley yitabye Imana nyuma y’uko akomerekeye mu gitero cyari kigamije kumuhitana tariki 6 Nzeli, akaba yarahise asimburwa n’uwari visi perezida Theodore Roosevelt.

1917: Igihugu cy’uburusiya cyabaye Repubulika gitangira kuyoborwa na perezida mu gihe cyategekwaga n’umwami.

1960: Mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Mobutu Sese Seko afashijwemo n’ibiro by’ubutasi by’abanyamerika yafashe ubutegetsi muri Coup d’état ya gisirikare.

1960: Umuryango uhuza ibihugu by’ibicukuzi bya petelori OPEC warashinzwe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1928Alberto Korda, gafotozi wo mu gihugu cya Cuba, akaba ariwe wafotoye ifoto ya Che-Guevara yamamaye cyane nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2001.

1959: Mary Crosby, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film nka The Legend of Zoro (2005) yabonye izuba.

1960: Melissa Leo, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1965: Dmitry Medvedev, perezida wa 3 w’uburusiya yabonye izuba.

1965: Michelle Stafford, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Naz, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1981: Ashley Roberts, umuririmbyikazi, umubyinnyi, akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu itsinda rya Pussycat Dolls yabonye izuba.

1982: SoShy, umuririmbyikazi w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa nibwo yavutse.

1983: Amy Winehouse, umuririmbyikazi w’umwongereza nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2011.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1901: William Mckinley, perezida wa 25 wa Amerika yaratabarutse.

2006: Mickey Hargitay, umukinnyi wa film w’umunyamerika akaba yaramenyekanye cyane ubwo yabaga rudasumbwa w’isi mu mwaka w’1955 yitabye Imana, ku myaka 80 y’amavuko.

2012: Staphen Dunham, umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 48 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND