Kigali

Imyitozo ibanziriza iya nyuma mu kwitegura Enyimba SC ni bwo Rayon Sports yatanze isura y’abakinnyi bashobora kuzabanza mu kibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/09/2018 11:00
0 0 0 0 0 Loading... 0

Ku gica munsi cy’uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2018 nibwo Rayon Sports yakoraga imyitozo ibanziriza iyo bagomba gukora bwa nyuma kuri sitade ya Kigali nk’uko amategeko ya CAF abiteganya. Muri iyi myitozo, Robertinho yibanze ku mazina ashobora kuzifashisha ahura na Enyimba SC.Umukino wa ¼ cy’irangiza cy’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018 uri hagati ya Rayon Sports na Enyimba SC uzakinwa kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeli 2018 kuri sitade ya Kigali saa cyenda z’amasaha yo mu Rwanda (15h00’).

Mu myitozo Rayon Sports yakoze kuri uyu wa Kane, byabonetse ko mu izamu bateganya kubanzamo Bashunga Abouba.

Mu bwugarizi nta gihindutse nuko Nyandwi Saddam azaba ashinzwe uruhande rw’iburyo rwose cyo kimwe na Eric Rutanga uzaba agenzura ibumoso hose.

Mu bwugarizi bw’imbere y’izamu rya Rayon Sports, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel na Rwatubyaye Abdul uzaba yambaye igitambaro cy’abakapiteni, bazaba bakina bafatanya. Muri iki gice haraburamo Manzi Thierry ukiri mu bihano by’amakarita.

Hagati mu kibuga imbere gato y’abugarira hazaba hari Niyonzima Olivier Sefu na Donkor Prosper Kuka bafatanya ari nako Muhire Kevin azaba abari imbere gato. Muri iki gice baraburamo Mukunzi Yannick ukiri mu bihano byavuye ku mvururu zakurikiye umukino Rayon Sports yakinnye na USM Alger muri Algeria.

Manishimwe Djabel azaba asa n’uwukina afasha mu mpande bitewe n’aho Rayon Sports yakungukira mu cyuho bityo Bimenyimana Bonfils Caleb abe abazwa ibijyanye no gutaha izamu (Single Striker).

11 ba Rayon Sports bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga bakina na Enyimba SC

11 ba Rayon Sports bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga bakina na Enyimba SC

Mugabo Gabriel agenzura umupira mu myitozo

Mugabo Gabriel agenzura umupira mu myitozo

Ishimwe wavuye muri Gasogi SC ari muri Rayon Sports

Ishimwe wavuye muri Gasogi SC ari muri Rayon Sports

Gatera Moussa umutoza wungirije muri Rayon Sports

Gatera Moussa umutoza wungirije muri Rayon Sports

Dukuzeyezu Pascal umunyezamu wa Marines FC yahuye n'akazi

Dukuzeyezu Pascal umunyezamu wa Marines FC mu myitozo ya Rayon Sports apima amahirwe 

Iradukunda Eric Radou umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Iradukunda Eric Radou umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Yannick Mukunzi aganira n'abatoza nubwo atazakina

Yannick Mukunzi aganira n'abatoza nubwo atazakina 

Mugisha Gilbert umwe mu bakinnyi bafite impano yo gucenge bihuta

Mugisha Gilbert umwe mu bakinnyi bafite impano yo gucenga bihuta bakanatsinda ibitego

Mutsinzi Ange Jimmy myugariro wa Rayon Sports

Mutsinzi Ange Jimmy myugariro wa Rayon Sports 

Prosper Kuka uzaba akina hagati mu kibuga muri Rayon Sports

Prosper Kuka uzaba akina hagati mu kibuga muri Rayon Sports

Muhire Kevin uzaba akina inyuma ya Bimenyimana Bonfils Caleb

Muhire Kevin uzaba akina inyuma ya Bimenyimana Bonfils Caleb

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS