RFL
Kigali

Abakobwa biga ubukerarugendo bishyize hamwe bakora kompanyi ya Master Travel, bagiye gutembereza ababishaka i Nyungwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/09/2018 10:30
0


Muri iki gihe Leta y'u Rwanda ihora ikangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutiga bateganya akazi ka Leta gusa ahubwo igasaba urubyiruko kwiga bafite gahunda yo kuba banihangira imirimo. ibi ni bimwe mubyo abakobwa bagera kuri 12 biga ubukerarugendo muri kaminuza ya Akilah batangiye gushyira mu ngiro cyane ko bamaze gutangiza kompanyi yabo.



Kayitesi Angel ni we muyobozi wa Master Travel ishinzwe gutembereza abantu mu bice bitandukanye by'igihugu cyane ibice biri nyaburanga. Mu minsi ishize aba bakobwa batembereje bamwe mu bitabiriye urugendo rwabo muri Parike y'akagera ari nabwo bwa mbere kompanyi yabo yari itangiye iki gikorwa. Nk'uko uyu muyobozi yabitangarije Inyarwanda.com ngo nyuma yo kubona uko urugendo rwa mbere rwagenze bahise bafata icyemezo cyo gutegura izindi ngendo zigiye kubimburirwa n'urugendo bateguye muri Parike ya Nyungwe.

MasterTravel

Urugendo rwo gutembera i Nyungwe ruri hafi 

Uru rugendo rwo muri parike ya Nyungwe benshi barukundamo kugendera ku kiraro kirekire cyubatse muri iyi parike aho buri wese aba yifuza kukigenderaho. Uru rugendo ruteganyijwe tariki 22 Nzeli 2018 aho buri wese wifuza kurwitabira bimusaba kwishyura iyi kompanyi 30,000 Frw mu gihe uri umuturage w'u Rwanda na 35000frw ku munyamuryano wa EAC na 120USD ku bandi banyamahanga bose. Muri aya mafaranga hakubiyemo n'ifunguro rya mu gitondo na saa sita.aha ariko abakundana bazajyana bo bakaba bazagabanyirizwa bakaba bakwishyura 55000Frw. 

AkageraUbushize batemberejwe muri Parike y'Akagera

Kayitesi Angel uyobora Master travel yabwiye Inyarwanda.com ko gushinga iyi kompanyi nk'abakobwa bigana ku ishuri rimwe ari ikintu bafashe nk'icyemezo kugira ngo babashe gushyira mu ngiro ibyo biga ariko banihangira imirimo. Ikindi kandi ngo kuba ari urubyiruko asanga ari iturufu nziza yo gukurura abashaka gutembera kuko baza bisanzuye cyane ko abo bajyanye baba ari urubyiruko cyane ko urugendo rugana ahenshi muhabera ubukerarugendo haba atari hagufi ku buryo haba hakenewe kugenda mwisanzuranyeho ndetse ukava mu butembere wishimiye urugendo. Uyu mukobwa yakanguriye urubyiruko gukunda gutembera bityo mu bo bakeneye cyane hakaba harimo n'umubare w'urubyiruko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND