Gormahia FC ikipe y’ubukombe mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no muri Kenya by’umwihariko, kuri ubu iri mu kibazo cyo kumenya uko bakomeza kubana neza n’abakinnyi mu gihe bamaze guhagarika imyitozo nyuma y'uko bivumbuye bitewe nuko badaheruka guhembwa.
Amakuru atangwa n’ikinyamakuru Sokka25East gikorera i Nairobi muri Kenya, aravuga ko abakinnyi ba Gormahia FC bamaze iminsi ine barahagaritse imyitozo bitewe nuko badaheruka kubona amafaranga y’imishahara n’uduhimbaza musyi tw’imikino bagiye batsinda byaba muri shampiyona no mu mikino Nyafurika ya CAF.
Jacques Tuyisenge (9) na Moustapha Francis (23) ubu nibo bayoboye ubusatirizi bwa Gormahia FC itarahemba abakinnyi amezi arenga atatu
Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru yemeje ko ari ukuri abakinnyi ba Gormahia FC bamaze iminsi ine (4) barahagaritse imyitozo bitewe no kudahembwa. Yagize ati” Nibyo ntabwo twigeze twitoza, iminsi ine irashize kubera ko ntabwo turabona imishahara n’uduhimbaza musyi twacu. Turacyategereje kumva ikiva mu bayobozi kugira ngo tumenye aho ikibazo cyacu kigana”.
John Pesa Visi Perezida w’ikipe ya Gormahia FC we avuga ko ikibazo kigomba gucyemuka mu minsi ya vuba kuko ngo amafaranga ava mu muterankunga (SportPesa) bambara ku myenda yamaze kubageraho ahubwo ko bagitegereje amafaranga azava muri Kaizer Chiefs (South Africa) nk’ikiguzi cya Geoffrey Walusimbi bityo bakayakusanya bakarangiza ikibazo.
“Kuri ubu turacyategereje amafaranga azava muri Kaizer Chiefs bitewe nuko twabagurishije Walusimbi wari umukinnyi wacu. Ndizera ko mu minsi itarambiranye tuzaba twayabonye. Bizahita bikemuka kuko SportPesa twambara ku myenda yamaze kuduha amafaranga itugomba. Ndizera ko abakinnyi imishahara yabo n’ibindi tubagomba bazabibona vuba”. John Pesa.
Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie (Iburyo) umwe mu bakinnyi ba Gormahia FC
Gormahia FC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Kenya habura imikin itandatu ngo basoze umwaka w’imikino, mu mpera z’iki Cyumweru barakina na Thika United nyuma yuko shampiyona izaba igaruka nyuma y’ikiruhuko cya FIFA.
TANGA IGITECYEREZO