RFL
Kigali

BREAKING NEWS: FC Musanze yasinyishije babiri barimo Habimana Hussein wavuye muri Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/09/2018 9:10
0


Nyuma yo kuba itakaza abakinnyi bakomeye barimo Mudeyi Suleiman na Mazimpaka Andre bagiye muri Rayon Sports, FC Musanze yamaze kugura myugariro Habimana Hussein Eto’o wakinaga muri Police FC.



Habimana Hussein wari umaze imyaka ibiri muri Police FC yaje gutandukana nayo mu kwezi gushize nyuma y'uko banze ko yakongera amasezerano yo kuyikinira. Kuri ubu ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2018 akaba yaraye mu Karere ka Musanze aho yahise arangizanya nabo mu kuba yababera umukinnyi. Habimana Hussein yakinnye muri Police FC, Mukura Victory Sport, Kiyovu Sport na Etincelles FC kuri ubu akaba ari myugariro wa Musanze FC.

Image result for Habimana Hussein Inyarwanda

Habimana Hussein bita ETO'O amakipe nka Rayon Sports na Bugesera FC nayo yari amufite muri gahunda

Ku rundi ruhande, Musanze FC yagaruye Tuyisenge Pekeake bita Pekinho wari umaze umwaka w’imikino muri Miroplast FC yageze akayibera kapiteni n’ubundi akubutse muri Musanze FC nayo yari yagezemo avuye muri AS Kigali.

Habimana Hussein na Tuyisenge Pekeake Pekinho buri umwe yasinye amasezerano y'imyaka ibiri (2) amasezerano azabageza mu mpera z'umwaka w'imikino 2019-2020.

 Image result for Tuyisenge Pekeake Inyarwanda

Tuyisenge Pekeake Pekinho yari kapiteni wa Miroplast FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya 2

Tuyisenge Pekinho

Tuyisenge Pekeake yasubiye muri Musanze FC yari arimo mu mwaka w'imikino 2016-2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND