RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Guhora mu nzu idafite isuku bitera indwara y’agahinda gakabije

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/09/2018 17:32
1


Birasa n’ibitangaje kumva ko kuba munzu ihora isa nabi ndetse ibintu byose bitereye hejuru bishobora kuba intandaro yo kurwara agahinda gakabije ariko niko ubushakashatsi bubivuga



Rimwe na rimwe iyo uganirije bantu bafite akavuyo mu mazu yabo usanga batanga impamvu zisa n’izitumvikana ariko bo bagira iza mbere bakavuga ko baba bafite akazi kenshi mbese ko nta mwanya ubona wo gutunganya inzu yawe.

Gusa ubushakashatsi bwakorewe ku miryango 32, abashakashatsi bo muri kaminuza ya California baragenzuye neza maze ibisubizo babikubira mu gitabo kitwa Life at Home aho basanze abagore aribo bakunze kugira akavuyo kenshi kandi ngo ni na bo bakunda guhura n’indwara y’agahinda gakabije bitewe n'aka kavuyo.

Aba bashakashatsi rero bagiye bagaragaza aho umuntu akund kugira akavuyo kenshi n’uko aba yiyumva:

Niba ugira akavuyo hanze y’inzu yawe, mbese inzu isa neza ariko hanze hakaba hasa nabi ukunda kugira ubwoba ndetse utinya abantu cyane.

Bamaze kugenzura ibijyanye n’isuku ahantu hose basanze abantu bagira akavuyo cyane bakunda kurangwa n’ubwoba bwinshi ari nayo mpamvu tutiriwe tubarondora.

Niba wiyiziho iyi ngeso itari nziza rero gerageza kugana muganga maze agufashe kuyisohokamo kuko byagaragaye neza ko ari indwara nk’izindi zose ndetse ikaba intandaro y’indi ndwara imaze gisakara mu bantu ari yo agahinda gakabije.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muzo5 years ago
    Yeah this is true....where I can found clinic ?





Inyarwanda BACKGROUND