RFL
Kigali

Polisi ifunze babiri ba FERWAFA bashatse gutanga ruswa mu mukino w'amavubi na Cote d'Ivoire

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2018 13:30
2


Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryakeye yataye muri yombi abayobozi babiri b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bagerageje gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.



Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, amaze kubwira INYARWANDA ko Polisi ifunze Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ariwe Francois Regis Uwayezu ndetse na Ruhamiriza Eric ushinzwe Amarushanwa muri Ferwafa.

Mbabazi ati “ Amakuru niyo. Urebye ni ugushaka gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko. Iriya nkuru mwumvise ijyanye no guha ruswa uriya musifuzi.”Yavuze ko kugeza ubu bagikurikirana kugira ngo bamenye uko ruswa yatanzwe.

Jackson Pavaza Umunya-Namibia wasifuraga hagati mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cote d’Ivoire ibitego 2-1, avuga ko mbere y’umukino bamwe mu bakozi ba FERWAFA bamwingingiye ruswa, Jackosn Pavaza avuga ko mbere y’umukino abakozi ba FERWAFA barimo Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Francois Regis Uwayezu, umunyamabanga mukuru, bamuzaniye igipfunyika cy’amafaranga ari muri 'Envellope Kaki'. Pavaza ngo yaje kubona ari amafaranga menshi ariko ko atigeze apfundura ngo arebe uko yayabara, nyuma ngo ni bwo yaje kubahakanira ababwira ko atarenga ku mategeko y’umwuga.

Aganira n’iki kinyamakuru cy’iwabo muri Namibia, Pavaza Jackson yagize ati ”amafaranga yari muri 'Envelope' ntabwo nigeze ngerageza kuyabara gusa yari menshi mu by’ukuri. Nahise mbabwira ko ntayemera na gato kuko ntajya nemera impano mbere y’umukino nk’uko amategeko ya CAF abivuga. Narabyanze mpita ntanga raporo muri CAF mbabwira ibyambayeho”. 

Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA  na Ruboneza Prosper (Iburyo)

Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA

Uwayezu Francois REgis (Iburyo) umunyamabanga mukuru wa FERWAFA na Rtd.Brig.Gen Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) perezida wa FERWAFA

Uwayezu Francois Regis (Iburyo) umunyamabanga mukuru wa FERWAFA na Rtd.Brig.Gen Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) Perezida wa FERWAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    nibi birirwamo aba basenzi
  • Nshutiraguma JD5 years ago
    Nibahamwa n'icyaha bazakanirwe urubakwiriye kuko baba bahesheje igisebo amavubi team n'abanyarwanda muri rusange





Inyarwanda BACKGROUND