RFL
Kigali

Miss Heritage 2018, Miss Lydia yamaze gutangaza ko afite umukunzi bakundanye nyuma y'uko avuye muri Miss Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2018 12:39
0


Miss Heritage 2018 cyangwa se Nyampinga w'umuco watowe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ni Miss Dushimimana Lydia, uyu muri iyi minsi ushishikajwe bikomeye no gushyira mu ngiro ibyo yemereye abanyarwana igihe yiyamamazaga muri iyi minsi yamaze kwemerera Inyarwanda.com ko afite umukunzi banahuye nyuma yuko avuye muri Miss Rwanda.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeri 2018 nibwo yatangarije itangazamakuru ko afite umukunzi cyane ko ari ikibazo yari abajijwe n'umunyamakuru washakaga kumubaza niba yaba araho adafite umukunzi, uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko afite umukunzi gusa bataramarana igihe kinini. aha uyu mukobwa yatangaje ko umukunzi we bahuye nyuma y'uko avuye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Yabajijwe amazina y'uyu musore bakundana atangaza ko ku bwe atayatangaza gusa yongera gushimangira ko icy'ingenzi ari uko abantu bagomba kumenya ko afite umukunzi kandi bakundana. Ugiye ku mbuga nkoranyambaga uhita usanga amafoto yose yagaragazaga uyu musore Lydia yahise ayasiba naho uyu musore we mu rwego rwo kwirinda ko itangazamakuru rimutahura ahita agira urukuta rwe rwa Instagram ibanga ku buryo rwinjirwamo nuwo yamaze guha uburenganzira.

Icyakora amwe mu mafoto Inyarwanda.com ifite agaragaza ko aba bombi bari bamaze iminsi babanye neza ndetse ku mbuga nkoranyambaga babwirana amagambo yuzuye urukundo.

Lydia

Mu magambo ye uyu musore witwa CHRIS RWANDA ku mbuga nkoranyambaga agaragariza urukundo Miss Lydia bamaze iminsi bakundanaLydia

Miss Lydia Dushimimana nawe aba aganiriza iby'urukundo uyu musore nubwo aya mafoto bayasibye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND