RFL
Kigali

Wari uzi ko kureka umwana akagendesha ibirenge gusa bigira ingaruka nziza ku buzima bwe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/09/2018 15:11
0


Buri mubyeyi wese aba afitiye impuhwe umwana we ndetse aba yifuza ko nta kibi cyamugeraho bityo agahora yumva yamurinda buri kimwe cyose akeka ko cyamwangiriza ubuzima



Mu kumurinda rero harimo guhora yambaye imyenda myiza ndetse agahorana inkweto mu birenge bye gusa ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara buvuga ko nta mpamvu yo guhoza umwana mu nkweto kuko kugenda n’ibirenge bituma umwana arushaho kugira ubuzima bwiza

Dore impamvu:

Amakuru ducyesha Dr.Kacie Flegal, umwe mu nzobere ku bijyanye n’ubuzima bw’abana avuga ko ikirenge nk’ihuriro ry’imitsi yose iba mu mubiri w’umunt atari byiza guhora gipfutse, noneho ku bana rero ngo si byiza na gato kubahoza mu nkweto kuko iyo bagenze n’ibirenge bibafasha kugira ubuzima bwiza biturutse ku kuba bya birenge aribyo pfundo ry’imitsi iri mu mubiri w’umuntu

Dr Flegal akomeza avuga ko iyo umwana ari gukinira ahantu hatizewe neza, umubyeyi ahita afata iya mbere mu kumurinda amwambika inkweto ariko ngo ni byiza kumureka yambaye ibirenge akamenya ko nba ari mu byatsi ashobora no guhura n’ikintu kimujomba ndetse akamenya ko niba ari mu byondo nabwo yahura n’icyo kintu, ibyo ngo bimufasha gukuza ubwonko n’imitekerereze ye akamenya kwigenzura we ubwe

Gusa ibi ntibivuze ko ukwiye gutererana umwana,ukwiye kumwegera ariko ukanamureka akiga ubuzima bwo hanze akagendesha ibirenge, bizamufasha kureama neza imitsi ye ndetse bimufashe kwiga ubuzima bwo hanze ibintu Dr. Flegal avuga ko bifasha umwana kuba umunyabwenge

Src: santeplusmag.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND